Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Padiri Nahimana Thomas, watangaje ko yashinze Guverinoma nshya ikorera mu buhungiro ndetse itavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Yabajijwe byinshi ku bantu yagiye aha imyanya harimo n’abafunze ndetse banahamwe n’ibyaha. Mu byo yabajijwe harimo impamvu atashyizemo na Kizito Muhigo.
Ni mu kiganiro Nahimana yagiranye n’itangazamakuru muri Swede, nyuma ikiganiro cyose gishyirwa kuri Youtube. Nahimana yabajijwe impamvu yafashe Ingabire Victoire na Mushayidi akabashyira muri Guverinoma ye kandi bafunze. Yasubije avuga ko ari ukubera ko ari imfungwa za Politiki we yita ko ari intwari.
Nahimana Yabajijwe na none impamvu yabashyize muri Guverinoma ye atabanje kubabaza cyangwa ngo abiganireho n’abo mu mashyaka aba babarizwamo, ari nabyo byatumye bamwe bamwikoma. Nahimana yasubije avuga ko yabakoreraga ubuvugizi. Aha ni naho umunyamakuru yahise amubaza impamvu atashyizemo na Kizito Mihigo cyangwa abandi.
Umunyamakuru yamubajije agira ati: “Niba byari ngombwa gushyira muri Guverinoma yanyu imfungwa za Politiki, hari izo mwibagiwe nka Dr Theoneste Niyitegeka na Kizito Mihigo, aba bombi mwasanze badakenewe?
Mu gusubiza iki kibazo Nahimana yabaye nk’ugica ku ruhande, asubiza agaruka kuri za Gereza ziri mu Rwanda, agira ati: “Gereza ziri mu Rwanda zituwe n’ibihumbi byinshi by’abenegihugu, bakagombye kuba bari hanze bagafatanya n’abandi kubaka igihugu, hari abafunzwe badafite amadosiye hari abakatiwe hashingiwe ku madosiye atekinitse yewe hari n’abarangije ibihano byabo ariko ntibahabwe uburengenzira bwo gutaha iwabo”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nahimana akomeza avuga impamvu yahisemo Ingabire Victoire na Deo Mushayidi bonyine muri ibyo bihumbi yari amaze kuvuga bifunzwe mu Rwanda, ati: “Gushyira Ingabire Victoire Umuhoza na Deogratien Mushayidi muri Guverinoma ikorera mu buhungiro, ni uburyo bwo guha icyubahiro izo nzirakarengane”.
Kizito Mihigo, umunyamakuru yabajije Nahimana Thomas impamvu atamushyize muri Guverinoma yashinze, ubu afungiye i Kigali, yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha yemeye akanasabira imbabazi . Yahamwe n’ibyaha birimo Kurema umutwe w’iterabwoba, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Padiri Nahimana Thomas ukomeje umukino wa Politiki, yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda azaba muri Kanama, ahagarariye ishyaka Ishema, amaze gutegura urugendo rugana i Kigali inshuro ebyiri ariko rugapfubira nzira.
Nahimana Thomas ni umuyobozi w’ishyaka Ishema ritemewe mu Rwanda akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru leprophete, cyagiye gicishwaho inyandiko zisesengurwamo iz’urwango, ihakana n’ipfobya bya jenoside yakorewe Abatutsi. Nahimana we akavuga ko ari ikinyamakuru kigenga nk’ibindi byose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


