Icyiswe ‘The Ronaldo Effect’ cyafashe intera ndende

Sangiza iyi nkuru

DStv yahakanye inkuru z’abakoresha imbuga nkoranyambaga z’uko yashyizeho ishene nshya ya 240 yo kwerekana shampiona ya Saudi Arabia gusa kubera Cristiano Ronaldo mu cyiswe “The Ronaldo Effect”

Nyuma y’aho ikipe ya Al Nassr itangarije Cristiano Ronaldo nk’umukinnyi wayo mushya tariki ya 1 Mutarama 2023, byatumye uyu mukinnyi aca uduhigo twinshi turimo kuba umukinnyi uhembwa amafaranga atarigeze undi ndetse no kuzamura abakurikira ikipe ya Al Nassr kuri Instagram bakava ku bihumbi 850 gusa bakagera kuri miliyoni zisaga icumi hejuru y’amakipe akomeye i Burayi nka Everton, Aston Villa, Roma, Napoli, Valencia na Sevilla.

Nk’aho ibyo bidahagije, Cristiano kandi ngo yahawe imodoka ze bwite eshanu(5), ikibuga cy’imyitozo, restaurant n’ingoro yuje umutekano muri Riyadh.

Ubu noneho “The Ronaldo Effect” yerekeje ku kuba ngo shampiona y’icyiciro cya mbere muri Saudi Arabia izajya yerekanirwa ku muyoboro(channel) wa 240, ni kuri DSTV kubera Cristiano.

The Ronaldo Effect yadukanywe n’abihebeye rutahizamu w’ibihe byose wa Portugal, cyane cyane kuri Facebook na Twitter.

Mu by’ukuri rero iyi shene ya 240 ivugwa kuri DSTv si nshya kuko yahozeho ndetse inerekana amafarasi yiruka guhera rwagati muri uyu mwaka dusoje wa 2022. Ikindi kandi ni uko nta tangazo ryagaragaye ku mpande zombi rigaragaza ubu bufatanye. Ibi bihita bihindura ibyifuzo aya makuru y’abihebeye Cristiano Ronaldo.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Icyiswe ‘The Ronaldo Effect’ cyafashe intera ndende
    Ariko rero ntanubwo babeshye pe,ntiwumvako ari shene yokwerekana amafarashi,kdi nawe murabiziko umupira w’Amaguru wamunaniye muri Man Utd ageze no muri Portugal bigenda gutyo ahera kugatebe icyo ashoboye rero nukujya gukina mubitabarwa (El Nassr) ntaho bitandukaniye nukukino wamafarashi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *