Umwe mu bana bari batwawe na Bisi yakoreye impanuka ku Rebero yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu bana bari batwawe na bisi itwara abanyeshuri biga yakoreye impanuka ku i Rebero kuri uyu wa Mbere, yaraye yitabye Imana.

Urupfu rw’uyu mwana w’umuhungu witwa Mugabo Kenny, rwemejwe n’ubuyobozi bw’ishuri rya Path to Success we na bagenzi be bigagaho.

Pasiteri Gaby Opare uyobora ririya shuri yabwiye The New Times ko “[Mugabo] ni we wari urembye. Byabaye [yitabye Imana] kandi nifatanyije n’umuryango we.”

Mugabo Kenny ni umwe mu bantu 27 bari bajyanwe kwa muganga ku wa Mbere, nyuma yo gukomerekera muri iriya mpanuka.

Amakuru avuga ko uriya mwana wigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza yari yagize igikomere kinini imbere mu mutsi witwa vena cava, umutsi munini uvana amaraso mu mubiri uyajyana mu mutima.

Ejo ku wa Mbere ubuyobozi bw’ibitaro bya CHUK bwari bwatangaje ko umwe mu bantu 17 bari babyoherejwemo barimo umwarimu ndetse n’umushoferi wari utwaye imodoka arembye cyane, bityo akaba akeneye kubagwa.

CHUK ntabwo iremeza niba Mugabo ari we wari urembye.

Usibye abari bajyanwe muri CHUK hari n’undi mwana umwe umwe wari wajyanwe mu bitaro bya Nyarugenge nyuma yo gukomereka byoroheje, gusa uyu yamaze gutaha.

Impanuka yahitanye Mugabo Kenny yabereye ku musozi wa Rebero, mu kagari ka Nyenyeri ho mu murenge wa Kigarama w’akarere ka Kicukiro; ubwo we na bagenzi be barimo berekeza ku ishuri.

Abanyeshuri bari batwawe n’iriya modoka bavuze ko batangiye kumva ko imodoka yagize ikibazo, bageze ahantu hamanuka cyane ku i Rebero igatangira gusa n’izengera mu muhanda.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yavuze ko imodoka yageze mu masangano y’imihanda ku i Rebero ahari umuhanda umanuka i Gikondo n’undi ukata ujya mu Miduha na Nyamirambo, umushoferi ayikase ngo yerekeze ku ishuri biranga, imanuka epfo mu ishyamba.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyarateye iriya mpanuka, gusa bikekwa ko imodoka yaba yarabanje kugira ikibazo cya feri.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Umwe mu bana bari batwawe na Bisi yakoreye impanuka ku Rebero yapfuye
    Ababyeyi nibihangane.Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.Tujye twibuka ko abigisha n’abemera ibinyoma batazaba mu bwami bw’imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *