RDC yigaramye kwitabaza abacancuro ba Wagner, ibita abarimu

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Congo Kinshasa yigaramye amakuru avuga ko yitabaje abacancuro barimo abo mu mutwe wa Wagner wo mu Burusiya ngo baze kuyifasha mu rugamba ihanganyemo na M23, ivuga ko abiswe bo ari abarimu baje guhugura Ingabo zayo.

RDC yigaramye ibi mu gihe amakuru avuga ko yahaye akazi abacancuro 100 bo mu mutwe wa Wagner bageze i Goma ku wa 22 Ukuboza, bagakurikirwa n’Abafaransa 103 bahoze mu mutwe w’aba- Légionnaires bari bakubutse i Bucharest muri Romanie.

Bivugwa ko aba bacanshuro bamaze igihe bacumbikiwe muri Hoteli yitwa Mbiza imaze iminsi irinzwe bikomeye n’umutwe ushinzwe kurinda Perezida Tshisekedi.

Aba bacanshuro by’umwihariko bamaze igihe bagaragara batembera mu mihanda ya Goma bari kumwe n’Ingabo za Congo, ndetse amakuru avuga ko bamaze gutangira koherezwa ku rugamba guhangana na M23.

Colonel Nzenze John Imani uri mu bayobozi bakuru b’inyeshyamba za M23 aherutse guhamiriza itangazamakuru ko hari abarwanyi atatangaje umubare uriya mutwe wamaze kwivugana.

Bivugwa ko abacancuro 300 bagomba kuba bageze muri RDC muri uku kwezi kwa Mutarama 2023, aho bagomba kuza gutera ingabo mu bitugu Ingabo za FARDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ikorana na zo nka FDLR, Mai-Mai na Nyatura mu gukomeza guhangana na M23.

Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho wa Congo akanaba Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya; mu ijoro ryakeye ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yabajijwe niba koko RDC yaritabaje abacanshuro ahitamo kubyigarama.

Muyaya yavuze ko abiswe abacanshuro ari abarimu baje guhugura Ingabo za Congo Kinshasa, mu rwego rwo kubaka igisirikare gikomeye kizatuma zibasha kurinda ubusugire bw’igihugu cyazo.

Yagize ati: “Ubwo twari i Londres mwarabikurikiranye, Perezida wa Repubulika yasubije icyo kibazo mu buryo busobanutse. Yavuze ko tutagiye kwitabaza umutwe w’inyeshyamba mu gukemura ikibazo cy’inyeshyamba.”

“Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’igihugu cyigenga ifite uburenganzira bwo gushyira ku murongo Igisirikare cyayo. Kubera ko dufite indege za Sukhoi, hagomba kubaho umuntu ubifitiye ubumenyi ugomba kuzitaho.”

Yunzemo ati: “Kubera ko Repubulika ikeneye guhugura abasirikare bayo, byabaye ngombwa ko dukenera abarimu.”

Minisitiri Muyaya yavuze ko iyi ari yo mpamvu RDC yiyambaje abarimo Abafaransa bahoze mu mutwe w’aba- LĂ©gionnaires, ngo kuko ikeneye gushaka uburyo bwose bwayifasha gutoza abasirikare bayo mu rwego rwo kubaha ubumenyi buzabafasha kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. RDC yigaramye kwitabaza abacancuro ba Wagner, ibita abarimu
    Ibihugu biri mu ntambara byiyambaza abo bishatse. Ntibigisha inama uwo bihanganye nawe. Byaba abacanshuro, byaba imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR, Kongo ifite uburenganzira bwo kubitabaza. Icyari kuba kibi cyarikuba iyo abo bitabajwe barenze imbibi za Kongo bagahohotera abaturage ba kongo cyanga ab’ibindi bihugu. Uretse ibyo kandi, ibihugu byinshi bikoresha abacasnhuro. Yewe natwe mu Rwanda dufite abacanshuro mu nzego zimwe na zimwe. Urugero ni muri PAC (Presidential Advisory Council) aho abantu nka Mwenda, n’abandi banyamahanga barushwa ubwinshi abenegihugu. Icyo rero si ikibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *