Polisi y’Igihugu yatangaje ko yamaze gutangira igenzura ryimbitse ku modoka zitwara abanyeshuri, rikazasiga nta modoka n’imwe ishaje yongeye kubatwara.
Polisi yatangaje ko yamaze guhagurukira ziriya modoka, nyuma y’umunsi umwe ku Rebero ho mu karere ka Kicukiro habereye impanuka ikomeye y’imwe mu modoka zatwaraga abanyeshuri.
Ni impanuka kugeza ubu bimaze kumenyekana ko yaguyemo umwana umwe muri 27 bari bayikomerekeyemo, mu gihe abandi benshi bakirwariye mu bitaro.
Iyi mpanuka cyakora cyo yatumye abiganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga bongera kuzamura ikibazo cy’imodoka zishaje usanga ziganje mu bikorwa byo gutwara abanyeshuri, bakibaza impamvu zidacika burundu.
Ni nyuma yo kugaragaza ko bene izi modoka ari zo nyirabayazana w’impanuka zikunze kwibasira abanyeshuri hirya no hino mu gihugu.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, aheruka kubwira itangazamakuru ko bamaze gutangira igenzura ryimbitse rizasiga ‘nta modoka ishaje’ iri mu zitwara abanyeshuri.
SSP Irere yavuze ko muri iri genzura Polisi izareba ibibazo ziriya modoka zifite, hanyuma ba nyirazo bagasabwa kubikosora.
Ati: “Taliki 7 Mutarama 2023 twakoze inama n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburezi, NESA na RURA n’Umujyi wa Kigali, turebera hamwe ibibazo biri mu migendere y’abanyeshuri igihe bajya ndetse banava ku ishuri. Hanafashwe ingamba zizatangazwa mu gihe cya vuba abantu bakazimenya.”
SSP Irere kandi yavuze ko Polisi yahise ishyiraho umwihariko wo kugenzura izi modoka, kugira ngo zisuzumwe ko nta bibazo zifite ndetse izishaje ba nyirazo basabwe kutazitwaramo abana.
Kugenzura ziriya modoka bikorerwa ahazwi nka Expo Ground, i Gikondo mu karere ka Kicukiro.
Mu byo Polisi isuzuma harimo kuba imodoka ifite ubuziranenge (Contrôle technique), ko idashaje no kureba ko ifite ibyangombwa by’ubwishingizi.
Imodoka ishaje cyangwa ifite ibindi bibazo basaba ko byakosorwa aho bishoboka, byaba bidashoboka ikavanwa mu bikorwa byo gutwara abanyeshuri.


