Iriya modoka yagonze igikuta, gikomeretsa Ishimwe Alice

Muhanga: Umugabo yiyiciye by’impanuka umugore bari bamaze amezi 5 bashakanye

Sangiza iyi nkuru

Ishimwe Alice uherutse gukora ubukwe n’umugabo we Niyigena Patrick ku wa 24 Nyakanga 2022 yaraye ahitanywe n’impanuka ubwo bari bavuye mu bucuruzi mu mujyi wa Muhanga.

Iyi mpanuka yabaye saa mbili n’iminota 4 z’ijoro, mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, ubwo Ishimwe yari atahanye n’umugabo we mu modoka yabo, agasohokaga agiye gukingurira umugabo umuryango w’igipangu kugira ngo yinjize imodoka, ako kanya iyo modoka yahise ko ibura feri igonga icyo gipangu gihita kimugwira arapfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Habiyaremye Emmanuel yavuze ko iyo modoka yo mu bwoko bwa Hiace ifite Plaque RAE 42 T yari itwawe na Niyigena ubwo bari bageze ku irembo iwabo, yasubira inyuma, imodoka ibura feri, igonga igipangu kigwira umugore we arakomereka bikabije.

CIP Habiyaremye yakomeje avuga ko Ishimwe yajyanwe ku bitaro bya Kabgayi ariko aza gupfa. Ati: “Umugabo we wari utwaye iyo imodoka na we yahungabanye gusa ari mu rugo iwe.”

Iriya modoka yagonze igikuta, gikomeretsa Ishimwe Alice
Iriya modoka yagonze igikuta, gikomeretsa Ishimwe Alice

Soma Izindi Nkuru

11 Responses

  1. Muhanga: Umugabo yiyiciye by’impanuka umugore bari bamaze amezi 5 bashakanye
    Hari ibintu umuntu yumva akumva bidasobanutse!

    None se imodoka niba yabuze feri,uwo mugore yayivuyemo irimo kugenda,ajya gukingura igipangu?

    Niba aribyo Koko,uwo mugabo ntazongere kwemererwa gutwara imodoka atari yayiga neza. Cyangwa se niba ayizi,yakingiwe ikibaba mubijyanye no gukoresha controle technique y’iyo modoka!

    1. Muhanga: Umugabo yiyiciye by’impanuka umugore bari bamaze amezi 5 bashakanye
      Hahhhh!
      Nturava murugo uri muzima ukagera mukazi warembye,
      Imodoka nayo nuko, Control technique ntibuza imodoka gupfa hatazagira ubyitiranya,
      Ikamurenza umukingo ataragera murugo! Impanuka n’Impanuka

  2. Muhanga: Umugabo yiyiciye by’impanuka umugore bari bamaze amezi 5 bashakanye
    Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.Tujye twibuka ko abigisha n’abemera ibinyoma batazaba mu bwami bw’imana.

  3. Muhanga: Umugabo yiyiciye by’impanuka umugore bari bamaze amezi 5 bashakanye
    Nk’abashoferi turakeka icyabaye: igipangu kiri ahantu hamanuka, umugabo yashatse kwinjiramo akoresheje “marche arrière”, ku bw’impanuka aho kumanuka gahoro akandagiye feri, aribeshya akandagira accélerateur, akubita igipangu kigwira umugore .

  4. Muhanga: Umugabo yiyiciye by’impanuka umugore bari bamaze amezi 5 bashakanye
    Birababaje kdi bit eye agahinda,nukwihangana

  5. Muhanga: Umugabo yiyiciye by’impanuka umugore bari bamaze amezi 5 bashakanye
    Birababaje kdi bit eye agahinda,nukwihangana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *