Leta ya Kenya yamaze gucura umugambi wo kwica inyoni zo mu bwoko bw’ibishwi zibarirwa muri 5,800,000; nyuma yo kujujubya abaturage zibonera umuceri n’amasaka.
Intara ya Kisumu ni yo bivugwa ko izi nyoni zibasiye mu buryo bukomeye, ku buryo kweza umuceri cyangwa amasaka ari amahirwe.
Minisiteri y’ubuhinzi muri Kenya yatangaje ko hari byibura hegitari 300 z’umuceri zonwe na ziriya nyoni.
Abahanga bavuga ko ibishwi biri mu nyoni ziri mu zona cyane ku Isi, dore kimwe gishobora guhazwa byibura n’amagarama 20 y’ibinyampeke.
Ibi bivuze ko ziriya nyoni Kenya yacuriye umugambi wo kwica zishobora kona byibura Toni 60 z’ibinyapeke ku munsi, ari na yo mpamvu hatangijwe igikorwa cyo kugabanya ziriya nyoni.
Abategetsi muri Kenya bavuga ko nyuma y’uko ibishwi byonnye hegitari 300 z’imyaka, ari ngombwa ko izindi hegitari 2,000 zirindwa kariya kaga.
The Nation yanditse ko kuri ubu abakozi benshi bamaze kugera muri Kisumu bitwaje ibikoresho byo gufuhera umuti wica cyangwa ukirukana ziriya nyoni.
Akazi kabo ni ukuzirukana mu bice bya Muhoroni, Awach kano, Ogange, Amboo, Okana, Ogongo, Kudho, Haro na Alara.
Abahanga baganiriye na kiriya gitangazamakuru bavuze ko ibyo bishwi byaba byarakuruwe n’imihindagurikire y’ingengabihe y’ubuhinzi, cyane ubw’amasaka n’umuceri.



One Response
Kenya yacuze umugambi wo kwica ibishwi hafi miliyoni 6 byajujubije abaturage
Kenya yasabyese nayo inkunga Felix kisekedi akamoherereza abakongomani bakajya kuzirya ko aricyo bashoboye gusa