20230113_170238.jpg

Ba Colonel 2 muri M23 bazamuwe mu ntera, bagirwa ba Général de Brigade

Sangiza iyi nkuru

Bertrand Bisimwa uyoboye umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023 yazamuye mu ntera ba Colonel babiri muri uriya mutwe, abaha ipeti rya Général de Brigade.

Abazamuwe mu ntera nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Bisimwa ribigaragaza, ni Col. Mboneza Yusufu cyo kimwe na mugenzi we Byamungu Maheshe Bernard.

20230113_170238.jpg

Aba bombi bashyizwe ku rwego rwa ba Jenerali biyongera kuri Gen. Sultani Makenga uyoboye Igisirikare cya M23.

Col. Mboneza ufatwa nk’uwakabiri ukomeye mu gisirikare cya M23 na Byamungu bazamuwe mu ntera, nyuma yo kuyobora ibikorwa bya gisirikare byasize abarwanyi ba M23 kuva muri Gicurasi umwaka ushize bambuye Ingabo za Congo Kinshasa ibice bitandukanye, uhereye ku mujyi wa Bunagagana.

Uyu mutwe cyakora cyo kuva mu kwezi gushize watangiye kurekura ibyo bice by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse kuri uyu wa Kane wongeye gushimangira gukomeza iyo gahunda nyuma y’umuhuro Perezida wawo yagiranye na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ba Colonel 2 muri M23 bazamuwe mu ntera, bagirwa ba Général de Brigade
    Aba bagenerali ni iki bazafasha abakongomani .gusa ni agahomamunwa brigadia General mu ishyamba iyi ntacyo imaze birutwa no kuba private

    1. Ba Colonel 2 muri M23 bazamuwe mu ntera, bagirwa ba Général de Brigade
      Ubwo se amapeti wayaha ariya mabandi y’abacongoman ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *