Nyarugenge: Inzego zatabaye umugabo wari wivuganwe n’abaturage bamushinja kuroga mugenzi we

Sangiza iyi nkuru

Inzego z’umutekano zikorera mu murenge wa Muhima w’akarere ka Nyarugenge, zatabaye umugabo witwa ‘Fils’ abaturage bari bagiye guhondagurira ahazwi nko kwa Mutangana bamushinja kuroga mugenzi we agapfa.

Byabaye ku wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023.

Uwo uyu Fils yashinjwaga kuroga yifashishije ‘Super Glue’ ni uwitwa Ngirente Ildephonse watwaraga imodoka zipakira imizigo kwa Mutangana, bikavugwa ko bombi barimo basangira.

Abaturage bashatse gukubita Fils babwiye ikinyamakuru IGIHE ko na bo bashakaga kwica uriya mugabo ukomoka mu murenge wa Kanyinya w’akarere ka Nyarugenge, kubera ibyo yakoreye mugenzi we.

Abaturage basobanuye ko yahengereye mugenzi we bari barimo gusangira inzoga asohotse gato, ahita ashyira Super Glue mu yo yarimo kunywa.

Umwe yagize ati: “Ni umuhemu umuntu uroga mugenzi we ahubwo iyo badatabara twari kumwereka.”

Undi yagize ati: “Na we nibamuhe igihano kimukwiye kuko si umuntu mwiza pe, sinari nzi ko n’abagabo baroga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori T. Grace, yemeje koko ko ‘Fils’ yari agiye gukubitwa n’abaturage bamushinja ko yaroze mugenzi we, ariko inzego z’umutekano zihita zimutabara.

Ati: “Uyu wapfuye yakoreraga kwa Mutangana noneho ahura na mushuti we bahurira mu Murenge wa Kanyinya niho bavuga ko yamuhereye uburozi arapfa.”

“Ejo rero abakozi ba nyakwigendera yakoreshaga baramubonye bavuza induru ni ko guhurura bahamagara n’umugore we baramugota bashaka kwihorera inzego z’umutekano ziratabara.”

Gitifu wa Muhima yunzemo ko uyu mugabo n’umugore wa nyakwigendera inzego z’umutekano zahise zibajyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *