Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga, yagaragaye bwa mbere yambaye umwambaro mushya w’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Umwambaro mushya Lt Gen Muganga yagaragaye yambaye utandukanye n’usanzwe abasirikare ba RDF bambaraga, dore ko amapeti ari mu gituza bitandukanye n’usanzwe yabaga ari ku ntugu.
Uyu mwambaro mushya kandi ntugaragaraho ibirango bizwi nk’ibirokoroko byari bisanzwe bigaragara ku mpuzankano y’abasirikare bo ku rwego rwa ba Ofisiye bakuru na ba Ofisiye General muri RDF.
Kuva ku wa Mbere tariki ya 09 Mutarama 2023 ni bwo RDF yakoze impinduka ku bijyanye n’aho abasirikare bayo bazajya bambara amapeti yabo.
Mu busanzwe byari bimenyerewe ko abasirikare bose ba RDF kuva ku bato kugeza ku bo ku rwego rwa ba Ofisiye bambara amapeti yabo ku rutugu.
Mu mpinduka zabayeho ni uko amapeti azajya yambarwa mu gituza, gusa ariko bikaba ku mpuzankano yifashishwa mu gucunga umutekano cyangwa ku rugamba.
Ibi bitandukanye no ku mpuzakano yagenewe kwambarwa mu biro cyangwa mu birori, kuko ho amapeti azakomeza kwambarwa ku rutugu nk’uko byari bisanzwe.
Uretse kuba amapeti yarimuriwe mu gituza, hanakozwe impinduka nto mu miterere y’amapeti ku basirikare bato, mu gihe ku bo ku rwego rwa ba Ofisiye yagumye uko yari isanzwe.
Abasesenguzi mu bya gisirikare bagaragaza ko nko mu bihe by’umutekano muke, iyo ipeti riri mu gituza bigoye ko umuntu urebera kure yapfa kumenya umusirikare ukuriye abandi ku buryo yakwibasirwa byihariye, nk’uko byagenda amapeti agaragara ku ntugu, ikaba imwe mu mpamvu RDF yakoze ziriya mpinduka.



2 Responses
Ifoto y’umunsi: Lt Gen Mubarakh Muganga mu mwambaro mushya wa RDF
ufite gahunda twavugana 0788857613
Ifoto y’umunsi: Lt Gen Mubarakh Muganga mu mwambaro mushya wa RDF
Murahaze. Urebera kure akareba ku rutugu,ntabwo aho ari yabasha kureba mu gituza? Hanyuma ku rugamba ukuriye abandi ajya ahirengeye agahagarara ngo bamurebe uwo ari we? Impinduka nta kgitangaza