Abarwanyi bagendera ku mahame ya kisilamu barakwaho gushimuta abagore 50 mu majyaruguru ya Burkina Faso aho bari bagiye gusoroma imboga n’imbuto.
Aba bagore bo mu majyaruguru ya Burkina mu gace ka Arbinda batangiye gushimutwa guhera ku wa Kane no ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo bari bagiye gusoroma imbuto zo kurya mu ishyamba kubera amapfa yateye iwabo.
Abaturage bo mu gace ka Arbinda batangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko abagore ku wa Kane bikusanyije bakajya gusoramo imboga n’imbuto mu ishyamba ari ko 30 bashimutwa, batatu muri bo babasha gutoroka bajya gutangaza ibyabaye kuri bagenzi babo.
Ku wa Gatanu, abandi bagore bagera kuri 20 ntibigeze bamenya ibijyanye n’ishimutwa rya bagenzi babo ryari ryabaye ku munsi wabanje, na bo bajya mu ishyamba ntibagaruka.
Abaturage batangaje ko muri ayo matsinda yombi, abagore bamwe bashoboye gutoroka bagasubira mu mudugudu.
Kuri iki cyumweru ni bwo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bemeje ishimutwa ryabo bagore, akaba ari na yo mpamvu yatumye aya makuru atinda kumenyekana. Magingo aya nta mutwe urigamba gushimuta aba bagore.
Umugi wa Arbinda uherereye mu majyaruguru ya Burkina Faso, ukaba umaze igihe ugenzurwa n’umutwe ugendera ku mahame akaze ya kisilamu. Uretse ko n’ubundi iki gihugu n’ibindi byo mu gace ka Sahel byibasiwe n’imitwe y’iterabwoba.


