Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro (RRA), kiri gukora amavugurura yerekeye koroshya ibipimo by’imisoro mu Rwanda azasiga muri uyu mwaka wa 2023 gitakaje Frw miliyari 27 ugereranyije n’amafaranga cyinjizaga mu misoro.
RRA yatangiye aya mavugurura, nyuma y’igihe Abanyarwanda bijujutira imisoro ihanitse mu Rwanda.
Ni ikibazo cyanahagurukije Perezida Paul Kagame, mu minsi ishize asaba inzego bireba kukivugutira umuti.
Muri uku kwezi ubwo Umukuru w’Igihugu yakiraga indahiro ya Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, yavuze ko kuremereza imisoro atari byo byatuma haboneka myinshi.
Ati: “Imisoro impamvu yayo cyangwa n’icyo tuyikeneraho, ibyo ntabwo ari ikibazo na busa. Ngira ngo birumvikana ni yo mpamvu n’abantu batanga imisoro uko bimeze kose. Sinibwira ko icyo kibazo tugifite cy’imyumvire, ahubwo uburyo bw’inyoroshyo.”
Yakomeje agira ati: “Ntabwo bivuze ko kuremereza imisoro ari byo biguha imisoro myinshi. Kandi hari ababishinzwe, hari ababizi bashobora kubyiga bakaduha uburyo twashaka igisubizo kuri ibyo ngibyo tudafite n’icyo dutakaje.”
U Rwanda kuri ubu ni kimwe mu bihugu abacuruzi bavuga ko bakwa imisoro myinshi cyangwa iri hejuru. Urugero nk’umusoro ku nyongeragaciro (TVA), u Rwanda rusaba umusoro wa 18 % kimwe n’ibindi bihugu nk’u Burundi, Tanzania na Uganda. Muri Kenya ho uwo musoro ni 16 % ari nacyo gihugu kiri hasi.
Icyakora n’ubwo umusoro waba ungana n’indi, biterwa n’ubukungu bw’igihugu, amikoro yo guhaha mu baturage, ingano y’ibyo umucuruzi acuruza, uko arangura n’ibindi.
Komisero Mukuru wa RRA, Pascal Bizimana Ruganintwali, yatangaje ko kuri ubu kiriya kigo cyemeye guhara imisoro y’abarirwa muri Frw miliyari 27 mu rwego rwo koroshya uriya muzigo.
Ruganintwali wari mu kiganiro Imboni cya Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko mu byo RRA igiye gusuzuma harimo ibipimo by’imisoro mu rwego rwo kubyoroshya.
Yagize ati: “Harageze ko tureba ku Isi tugereranyije n’uko ahandi bimeze, twige ku misoro yaba iyo ku butaka, iyo ku mutungo utimukanwa, kuri Corporal Tax, TVA; muri make turebe imisoro yose icyahinduka.”
Komiseri wa RRA avuga ko kuri ubu kiriya kigo cy’amaze kohereza amatsinda y’abakozi bacyo hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gusuzuma Politiki ijyanye n’imisoro, hanyuma izindi mpinduka zikazatangazwa nyuma.
Yakoze kandi mu mavugurura Rwanda Revenue Authority iri gukora harimo na gahunda yo kongera umubare w’abasora, bijyanye no kuba hari abasora bavunika cyane.
Komiseri wa RRA yavuze ko kuri ubu mu Rwanda hari abasora babarirwa mu 3,00,000 barimo 378 bavunika kurusha abandi bijyanye no kuba bishyura 58% by’umusoro igihugu kinjiza buri mwaka.
Yavuze ko hari abandi basora baciriritse 845 bishyura 12% by’umusoro, hanyuma abandi benshi basigaye bakaba bishyura 30% konyine.
Ku bwa Ruganintwali, igihe kirageze kugira ngo muri bariya basora 300,000 hajonjorwemo abakwiye gutanga imisoro irimo TVA basa n’abihishe mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Yavuze kandi ko hari abandi bantu bakora ubucuruzi RRA yamaze gufatira ingamba kugira ngo bajye batanga umusoro, barimo nk’ababukora bifashishije internet.


