Kuva kera mu mateka y’abantu hakomeje kugenda hagarukwa ku matsinda y’ubwiru cyangwa imiryango y’ibanga ndeste abandi bajya kure bakavuga ko ari amatsinda y’ubugambanyi kuko imigambi icurirwa muri ayo matsinda, Isi yose iba igomba kuyubahiriza.
Igitabo Encyclopedia Britannica kivuga ko amatsinda y’ibanga yabayeho kuva kera mu Bwami bwa Roma, Abagereki, Abanyamisiri n’abandi.
Ayi miryango ikaba igizwe n’abantu b’incabwenge mu isi, abakuru b’ibihugu na za guverinoma cyangwa se bakaba ari ibyamamare mu bintu binyuranye hamwe n’abaherwe bakomeye mu isi.
Muri aba baba bagize aya matsinda haba hari n’abandi bantu bavuga umuryango mugari ukabumva harimo nk’abashakashatsi mu bintu binyuranye.
Muri rusange aya matsinda yitwa ay’ibanga kubera ko atari buri muntu ushaka kwinjiramo ujyamo kuko bihitiramo uwo bashaka. Amwe muri aya matsinda akora ku mugaragaro ari ko ayandi akorera mu bwihisho ari ko ibikorwa byabo ntibijya bimenyekana.
Aya matsinda yose ahurira ku kuba hari ibimenyetso abanyamuryango bahuriraho ndetse bakagira n’indahiro ziteye ubwoba kuwinjira mu muryango agomba kubanza kuragira. Twifashije igitabo Encyclopedia Britannica ndetse n’urubuga rwa History.com, tugiye kureba aya matsinda y’ubwiru ari mu isi.
1. The Illuminati

Umuryango wa Illuminati ukaba warashinzwe n’Umudage professeur Adam Weishaupt, awushingira muri Bavariya kuri tariki ya 1 Gicurasi 1776. Weishaupt wawushinze, yamaganaga ububasha bwa Kiliziya Gatolika hamwe n’ubwami bwa Bavariya.
Ijambo Illuminati bikaba bivuga urumuri, abaribamo bakiyita abamurikiwe. Illuminati ikaba yarashinzwe igamije kurwanya imyemerere y’ijambo ry’Imana,gushimangira uburinganire mu bantu n’ibindi binyuranye. Igitangira Leta y’u Budage yahise iyisenya mu mwaka 1785, gusa nyuma uyu muryango ukaba waraje kugarurwa n’abatarabaga bashyigikiye ibintu by’amadini.
Nk’uko tubikesha urubuga history.com ruvuga ko Illuminati yari irimo abagabo ba tatu b’ibihangange kuruta abandi harimo Baron von Knigge uri no mubashinze freemasons nshya. Kimwe nkayandi matsinda abari muri Illuminati ntibitwa amazina yabo,ahubwo bahabwa imibare ibaranga kandi bagakoresha n’ibimenyetso baba baziranyeho ubwabo.
Illuminati ikaba ishyirwa mu migambi y’ubugambanyi nko kuba bivugwako ari yo yari iri inyuma y’impinduramatwara z’Abafaransa ndetse n’urupfu rwa Perezida w’Amerika F.Khenedi. Hamwe n’ikimenyetso cya Piramide irimo uruziga ndetse ikimenyetso cy’ijisho utibagiwe n’inyenyeri ni ibi bimwe mu biranga umuryango wa Illuminati.
2. The Freemasons

Freemasons uyu ukaba ari umuryango washinzwe n’Abubatsi mu mwaka 1598 muri Scotland nyuma ukaza kugera mu Bwongereza mu kinyejana cya 17,ndetse ukwirakwira mu isi hose binyuze mu bukoroni Abongereza bakoze mu isi.
Freemasonry igitangira byari ishyirahamwe ry’abubatsi bubakaga za Kiliziya mu Burayi bwose. Bikomotse ku mafaranga menshi bakusanyije kuko bahoranaga akazi ko kwubaka byaje gutuma bagira ijambo mu butegetsi bwariho icyo gihe.Nyuma baje kwinjiza n’abandi bantu batari abubatsi ari ko bafite imirimo bashinzwe ikomeye bituma ibyo bashaka mu isi yicyo gihe bikorwa mu mirongo babishakagamo.
Aba ba Freemason bakaba barangwa n’ibimenyetso harimo ibikoresho bikoreshwa mu bwubatsi harimo, kompa, Ekeri n’ibindi. Kuri ubu biranzwi hose ko abagabo 13 bashinze Leta zunze ubumwe z’Amerika harimo George Washington n’abandi bari Aba-Freemason.
Magingo aya itsinda rya freemasonry ririho kandi abantu bibihangange mu isi bamwe bemeza ko baribamo ari ko kimwe nkandi matsinda y’ubwiru ntiwapfa kumenya ibiganirwaho mu mahuriro yabo. Gusa bigendewe ku bantu baribarizwamo bituma iri tsinda naryo riganisha ibintu mu isi aho rishaka.
3. The Knights Templar

The Knight Templar aba bari abarwanyi bari bashinzwe guherekeza Abakiristu bajya mu ngendo nyobokamana i Yeruzaremu ,mu gihe cy’intambara zahuje Abakiristu n’Aba-Islam iziswe intambara z’imisaraba (crusaders war). Muri rusange bari abarwanyi ba kiliziya gatorika. Uyu muryango ukaba warashinzwe mu mwaka 118 ushinzwe n’Umufaransa Hugues de Payens.
Aba barwanyi bakaba kandi bari bashinzwe kurinda ingoro yitiwe Umwami Salomoni Yeruzaremu.Aba kandi bakaba bari bafite imiziro yihariye nko kutanywa inzoga,kudashaka abagore n’ibindi. Nyuma baje gushinga Amabanki ndetse baza gukurirwaho n’imisoro mu mwaka 1139 na Papa Innocent II,byaje gutuma baba abaherwe bagenzura byinshi mu isi y’ibihe byabo.
Nyuma y’uko intambara z’Abakiristu zirangiye Aba-Knight Templar basubiye mu Bufaransa, gusa bitewe no guhangana n’ubutegetsi bw’Abafaransa kubera amafaranga bari bafite bakayaguriza ibihugu mu Burayi ibyo bigatuma babigiramo ijambo.Mu mwaka 1312 Papa Clement V yasenye ku mugaragaro iryo tsinda.
Nubwo uyu muryango wasenywe ari ko igituma ukigaruka mu bitekerezo by’abantu kugeza nubu bivugwa ko ari bo baba babitse isanduka y’isezerano ivugwa muri bibiriya, inkongoro Yezu yakoresheje bwa nyuma ndetse n’igishura cye. Ibi bikoresho bivugwa ko byaba bihererekanywa n’abakomotse kuri aba barwanyi.
Kimwe mu bimenyetso byaba knight templar,harimo umusaraba ugeretse hejuru y’undi.Iki kimenyetso nanubu kigenda kigaragara gifitwe n’amashami menshi akomeye y’ubucuru mu isi,abakurirana bakemeza ko nubwo uyu muryango wasenyutse ari ko n’ubundi wakomeje kubaho ari nayo mpamvu tugenda tubona ibimenyetso byawo nk’ikimenyetso cy’umusaraba n’ibindi.
4. Skull and Bones

Itsinda rya Skull and Bones cyangwa se Agahanga n’Amagufwa ugenekereje mu kinyarwanda, ryashinzwe mu mwaka 1832 ushingwa na William Huntington Russell muri Kaminuza ya Yale mu gace ka New Haven muri Leta ya Connecticut muri Amerika.
Iri tsinda rikivuka, izina ubwaryo ryitwaga byahabuye benshi batangira no kuyibazaho cyane. Ikindi cyatumaga iri tsinda ryibazwaho cyane ni ukuntu ryakomeje kugenda ribarizwamo abantu bakomeye mu butegetsi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika, uhereye kuwarishinze wahise uba visi Perezida w’Amerika ndetse nyuma n’umungu we William Howard Taft aza kuba nawe Perezida.
Mu bandi bamenyekanye babarijwe muri iri tsinda kandi harimo umuryango w’aba- bouch bayoboye Leta zunze ubumwe z’Amerika. Bitangazwa ko Abanyeshuri 15 ari bo batoranywa bakinjira mu muryango buri mwaka.Abinjiye mu muryango barahirira mu nzu itagira idirishya na rimwe bakaba bayita “Imva.”
Ababa muri iri tsinda bakaba bitwa aba-Bonesmen. Iri tsinda rikaba rirangwa n’ikimenyetso cy’agahanga ndetse n’Amagufwa abiri asobekeranye n’umubare 322 wanditse munsi gato. Mu by’ukuri uyu mubare ntawe uzi icyo uvuga gusa ikinyamakuru Yale Alumni cyavuze ko uyu mu bare waba uvuga igihe Umwami Alexander the Great yaba yarapfiriyemo gusa ni ugukekeranya.
5. Bilderberg conference

Ku mwanya wa Gatanu w’amatsinda cyangwa imiryango y’ibanga turahasanga inama ya Bilderberg. Iyi ikaba ari inama ihuza Abanyapolitiki bakomeye bo mu Burayi ndetse n’Amerika ya ruguru. Iyi nama kandi yitabirwa n’abandi bantu bibikomerezwa mu ngeri zose harimo abacuruzi bakomeye,abahanzi n’abandi banyuranye ari ko bakomoka muri ibi bice twavuze haruguru.
Impamvu inama ya Bilderberg ishyirwa hamwe n’andi matsinda y’ubwiru ni uko yitabirwa n’abantu bakomeye kandi igatumiraba abo ishaka,ikirenze kuri ibyo iyo ugiye muri iyo nama nta kigo runaka uba uhagarariye cyangwa umuryango runaka.
Nkindi miryango yose y’ibanga,iyo bagiye guterana nta tangazo runaka rimenyesha igikorwa kigiye kuba ku buryo buri wese yarisoma. Ikindi kandi nta myanzuro itangazwa yavuye muri iyo nama,cyane ko nta nabanyamakuru baba batumiwe kereka Abanyamakuru bo bitangazamakuru bikomeye mu isi ari ko nabo ntacyo baba bemerewe gutangaza mu byavuye mu nama.
Isaha imwe mu mugi runaka ukabona abayobozi b’imihanda yose basesekaye muri uwo mugi utuyemo nta gahunda izwi yatumye baza aho.Byanga bikunze byatera benshi kubyibazaho.
Inama ya mbere ya Bilderberg yabaye mu mwaka 1954 ibera muri Hotel de Bilderberg mu Buholandi,aha ari naho uyu muryango ufite inkomoko. Muri uwo mwaka yari yatumijwe n’igikomangoma Bernhard w’u Buholandi,icyo gihe inama yari igamije guteza imbere umubano mwiza hagati y’imigabane yombi kuko bari bafite ubwoba bwo kwiyongera kw’abantu banga urunuka Abanyamerika n’abanyaburi.
Mu gutumiza iyi nama byemezwa ko komite yayo ku rwego rw’isi ari yo itegura urutonde rw’abagomba kwitabira inama, kandi bagomba kuba bari hagati y’abantu 120 ndetse n’abantu 140.

Nubwo Bilderberg atari umuryango w’ibanga nka Illuminati cyangwa Freemason ari ko nawo ishyirwa mu gatebo kamwe nayo tugendeye kubyo twabonye haruguru.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama bakamenyekana harimo; Bill Clinton, Margaret Thatcher, Angela Merkel, Tony Blair na Henry Kissinger n’abandi banyuranye.
Aya matsinda yose twabonye haruguru akaba ahuzwa n’ubwiru ndetse no kuganisha ibintu mu isi mu mirongo abayarimo bashaka, ni igitekerezo kimaze imyaka myinshi kuva kera nk’uko twabibonye.Amwe muri aya matsinda agiye afite amashami hirya no hino mu isi ndetse n’inyubako zabo zirahari kandi zizwi nabose gusa kumenya ibihakorerwamo n’ibihabera n’ikibazo cy’ingutu.
Bigendeye ku buhangange , ijambo abagize aya matsinda baba bafite mu isi ndetse n’ubutunzi ababarinzwa muri iyi miryango baba bafite kandi badashyira ahagaragara ibyo bakorers muri aya matsinda, niho abantu benshi bahera bemeza ko aya matsinda nta kabuza aba afite intego yo gutegekera abantu b’isi munsi y’inyungu zabo.


