screenshot_20230120-094848_1.jpg

MINEDUC yabeshyuje Minisitiri Twagirayezu watangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini muri ‘Groupe’

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Uburezi yabeshyuje Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, nyuma yo gutangaza ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini birimo n’icya Leta mu matsinda.

Minisitiri Twagirayezu aheruka gutangaza ko iyi gahunda iri mu masuzuma MINEDUC iri gukora igomba gutangira kubahirizwa guhera mu mwaka utaha.

Ati: “Abanyeshuri hari amasuzuma bakoreshwa n’ishuri ryabo, akarere no ku rwego rw’igihugu. Iyo ikaba ari intambwe ya mbere tugira ngo turebe, ese ibyo twigisha abanyeshuri baba babyumvise? Ese ni ibiki tubigisha tudakora neza, kubera ko ni cyo isuzuma ribereyeho.”

Yakomeje agira ati: “Ikindi turimo kurebaho nanone ni ukugira ngo dutere intambwe mu gukora amasuzuma afasha abanyeshuri bacu gukorana. Muzagenda mubibona no mu mwaka utaha mu bizamini bya leta n’ibindi, tuzagenda tugerageza no gushyiramo uburyo dufasha abanyeshuri gukorera mu matsinda, kubera ko iyo uvuye mu ishuri ukajya mu kazi ukorana n’abandi ntabwo ukora wenyine.”

Twagirayezu yavuze ko ubu buryo bushya bwo gukorera ibizamini mu matsinda u Rwanda ruri kuburebera ku bihugu bitandukanye birimo na Singapore.

Minisiteri y’Uburezi cyakora cyo ubwo yatangaga igitekerezo ku butumwa buri ku rubuga rwa Twitter rwa Televiziyo ya Yongwe (YONGWE TV) buvuga kuri iriya gahunda nshya, yavuze ko “aya makuru ntabwo ari yo.”

Iyi Minisiteri yunzemo ko “Uburyo bwo gukora ibizamini n’amasuzuma ntabwo bwahindutse.”

screenshot_20230120-094848_1.jpg
screenshot_20230120-094858_1.jpg

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. MINEDUC yabeshyuje Minisitiri Twagirayezu watangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini muri ‘Groupe’
    Mukunda kwigana singapuro muri k’urwego rumwe koko mwaretse gukomeza kwangiza uburezi kweli

  2. MINEDUC yabeshyuje Minisitiri Twagirayezu watangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini muri ‘Groupe’
    Abaminisitiri benshi n’abadepite basigaye bannywa kanyanga ubwo c niba umunyamabanga wa Leta atazi gahunda cg program ziri muri ministeri akavuguruzanya nayo bizagenda gute? Bayihe umwe muri babarimu from zimbabwe

  3. MINEDUC yabeshyuje Minisitiri Twagirayezu watangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini muri ‘Groupe’
    Ariko ministeri y’uburezi yige uko ibi bizamini bya Leta bivaho kuko bitwara amafranga kandi bitari ngombwa. Ibigo bya Secondaire byajya bitanga test d’admission nkuko bikorwa mu ma seminari ubundi amafranga agakoreshwa ibindi.

  4. MINEDUC yabeshyuje Minisitiri Twagirayezu watangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini muri ‘Groupe’
    Mineduc aranze ibaye mineduc itagira icyerekezo.
    Gukorera ibizami muri groupe bikwiye kwamaganwa kuko ni ukwimakaza ubuswa. Ubwo se noneho rya reme riririmbwa ruzavahe niba umuswa azakorerwa ibizami n’abandi!!! Ni akumiro.
    Ibaze noneho groupe igizwe na bamwe bagiye bazamurwa muri “promotion automatique”!!!!

  5. MINEDUC yabeshyuje Minisitiri Twagirayezu watangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini muri ‘Groupe’
    Ariko nkuyu uvuga adakurikije umurongo wa politic yuburezi urwanda rugenderaho ayobora iki? Kandi ubu bategereje ngo akore Andi marorerwa muburezi babone unufata ingamba.

  6. MINEDUC yabeshyuje Minisitiri Twagirayezu watangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini muri ‘Groupe’
    Ariko nkuyu uvuga adakurikije umurongo wa politic yuburezi urwanda rugenderaho ayobora iki? Kandi ubu bategereje ngo akore Andi marorerwa muburezi babone unufata ingamba.

    1. MINEDUC yabeshyuje Minisitiri Twagirayezu watangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini muri ‘Groupe’
      Reka turebe uburyo bizakorwamo kuko Ministered ifite umurongo bizakorwamo Kandi numvishe babikosoye. Ntabyacitse ihari.Murakoze

  7. MINEDUC yabeshyuje Minisitiri Twagirayezu watangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini muri ‘Groupe’
    Mwiriwe, kuki umuntu ashobora kuvuga ibyo atatumwe? Ubwo si ubutore rwose; gusobwa bibaho ariko ntibizongere kuvuga ubusa uri umugabo cyane w’umuyobozi.

  8. MINEDUC yabeshyuje Minisitiri Twagirayezu watangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini muri ‘Groupe’
    Niba yaratangaje ibinyoma, Ministre akaba abinyomoje, uwabitangaje yibitsemo ubuswa gakondo agashaka koreka igihugu.
    Igikwiye, ni uko yahatirwa ibibazo mu Inteko Ishinga Amategeko, abanyarwanda bakumva aho yari agiye kubaganisha, agahita yirukanwa mu kazi.
    Wasanga yenda yifitiye na gahunda yo gutobera gahunda za leta akaba yayangisha abanyarwanda. Nareberwe hafi.

  9. MINEDUC yabeshyuje Minisitiri Twagirayezu watangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini muri ‘Groupe’
    Ahaaaa!nzaba ndora da!

  10. MINEDUC yabeshyuje Minisitiri Twagirayezu watangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini muri ‘Groupe’
    Ahaaaa!nzaba ndora da!

  11. MINEDUC yabeshyuje Minisitiri Twagirayezu watangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini muri ‘Groupe’
    Ni danger. Ubuse twavuga ko message ya #MINEDUC yatanzwe na Minister UWAMARIYA? Ubwo State Minister TWAGIRAYEZU we yavugiraga iyihe Minisiteri?

    Bombora bombori iratangiye Kandi bararwaye neza uyu TWAGIRAGA measanga aciyeho.

    Ntimuntere amabuye daaaaa nitambukiraga

  12. MINEDUC yabeshyuje Minisitiri Twagirayezu watangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini muri ‘Groupe’
    Muraho nibyo byavuzwe ariko biranakosorwa gusa nimba MINEDUC ifite umurongo cg gahunda yihaye yoguteza imbere uburezi ntikwiye gushingira kugukorera mumatsinda biragatsindwa kdi ntibikwiye kuko aho kubuteza imbere byabusubiza inyuma kuburyo bugayitse nanone kdi hakwiye gushyirwaho uburyo buhamye muri MINEDUC kugirango hirindwe ihindagurika ryahato nahoto mumyigishirize kugirango babashe gushyira mubikorwa ibyo biyemeje kugeraho nokugeza ku bana babanyarwanda murakoze.

  13. MINEDUC yabeshyuje Minisitiri Twagirayezu watangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini muri ‘Groupe’
    Njye ndi we nakwegura kuko ntabwo ashoboye nibakure akavuyo muri ministei yuburezi rwose

  14. MINEDUC yabeshyuje Minisitiri Twagirayezu watangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini muri ‘Groupe’
    Nyamara ibi bintu mushaka mwareka tukareba iyo bigana. Ntabwo uriya mugabo yabirose. Birashoboka ko bikiri mu mishinga akaba yarabitangaje imburagihe. Erega nta nduru ivugira ubusa ku musozi!

  15. MINEDUC yabeshyuje Minisitiri Twagirayezu watangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini muri ‘Groupe’
    Nge NDI mwarimu ntacyo narenzaho najya nshyira mu bikorwa ibyo bampaye

  16. MINEDUC yabeshyuje Minisitiri Twagirayezu watangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini muri ‘Groupe’
    Nge NDI mwarimu ntacyo narenzaho najya nshyira mu bikorwa ibyo bampaye

  17. MINEDUC yabeshyuje Minisitiri Twagirayezu watangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini muri ‘Groupe’
    Nge NDI mwarimu ntacyo narenzaho najya nshyira mu bikorwa ibyo bampaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *