Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yagaragaje ko hari mubazi z’amazi ibihumbi 52 zihombya ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) n’abafatabuguzi.
Iyi komisiyo ubwo kuri uyu wa 19 Mutarama 2023 yagezaga ku Nteko Rusange y’umutwe w’abadepite raporo y’ubusesenguzi bwayo kuri raporo yakozwe n’Umugenzuzi Mukuru wa Leta ku ikoranabuhanga rikoreshwa muri WASAC.
Perezida w’iyi komisiyo yasobanuye ko izi mubazi ibihumbi 52 zirengeje imyaka 15 kandi biba bidakwiye ko zikomeza gukoreshwa kuko zikora nabi, zigateza ibihombo WASAC cyangwa abafatabuguzi.
Uyu mudepite yavuze ko izi mubazi zateje WASAC igihombo kiri ku kigero kirenga 40%. Ati: “Mu ibarura ryakozwe, ryagaragaje ko hari mubazi 52.000 zirengeje imyaka 15 zigikoreshwa, bikaba ari kimwe mu biteza WASAC igihombo kiri hejuru ya 40% by’amafaranga yinjiza buri mwaka ndetse bikaba hari n’abafatabuguzi bishobora guteza igihombo kuko ziba zitakibara neza.”
Mu bindi bibazo biri muri WASAC byerekeye kuri mubazi harimo 13.091 zitagaragaza igihe zakorewe, 188 zitagira nimero ziziranga, abafatabuguzi 29.981 bafite mubazi zifite nimero ziziranga zisangiwe n’abarenga umwe n’amazina y’abafatabuguzi barenga 3.214 yagiye yisubiramo.





