Trump avuga ko iyo aba akiri Perezida, yari gukemura ikibazo cyo muri Ukraine mu masaha 24

Sangiza iyi nkuru

Donald Trump wayoboye Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), avuga ko iyo aba akiyobora iki gihugu yari gukemura ikibazo cy’intambara imaze amezi 11 hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe ‘Truth Social’ kuri uyu wa 26 Mutarama 2023, Trump yagize ati: “N’ubu mbaye ndi Perezida, nashobora kujya mu mishyikirano, nkarangiza iyi ntambara iteye ubwo mu masaha 24.”

Uyu munyapolitiki ashinja ubutegetsi buriho, bwa Joe Biden, gukomeza iyi ntambara, aho gushaka uburyo haba imishyikirano iyirangiza, bugakomeza guha intwaro zifite agaciro k’amamiliyoni y’amadolari.

Mu bundi butumwa yaherukaga gutangariza kuri uru rubuga mu mwaka ushize, Trump yaburiye amahanga ngo mu gihe ikibazo cya Ukraine n’u Burusiya kitashakirwa igisubizo byihuse, cyazabyara intambara ya gatatu y’Isi.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Trump avuga ko iyo aba akiri Perezida, yari gukemura ikibazo cyo muri Ukraine mu masaha 24
    Rwose Bifen, nagire aveho kuki isi yose ayishyize mu kangaratete

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *