Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yamaze kwirukana ku butaka bwayo ba Ofisiye bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) bari mu bari bagize ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za EAC zoherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo (EACRF).
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC), GĂ©nĂ©ral-Major Sylivain Ekenge, mu itangazo yasohoye ku wa Mbere tariki ya 30 Mutarama 2023.
Ekenge Yavuze ko RDC yasabye ubuyobozi b’ukuru bw’Ingabo za EAC ziri muri RDC gucyura bariya basirikare bakoherezwa mu Rwanda, “ku mpamvu z’umutekano.”
Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo mu itangazo rye kandi yavuze ko aba basirikare babaga mu mujyi wa Goma “bamaze kuva ku butaka bwa RDC ndetse bageze mu Rwanda.”
Yunzemo ko nyuma ya kiriya cyemezo “u Rwanda rwahise ruhamagaza ba Ofisiye bose bari bagize inzego z’akarere zikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
RDC yirukanye bariya basirikare ba RDF, mu gihe umwuka ukomeje kuzamba hagati yayo n’u Rwanda ishinja gufasha inyeshyamba za M23 zimaze igihe zisumbirije Ingabo zayo.
Mu cyumweru gishize abarwanyi b’uriya mutwe bambuye Ingabo za Congo Umujyi wa Kitshanga wo muri Teritwari ya Masisi; bibabaza cyane Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi.
Uyu mukuru w’Igihugu cya Congo mu nama ya gisirikare yayoboye nyuma y’uko Ingabo ze zari zimaze gutakaza uriya mujyi, yavuze ko hamaze gufatwa “ingamba zo guhagarika ibikorwa by’u Rwanda na M23.”
Tshisekedi kuri uyu wa Mbere ubwo yaganiraga n’abadipolomate b’ibihugu bitandukanye bikorera muri Congo, yongeye gushimangira ko Congo igomba gutsinda iriya ntambara “ku kiguzi icyo aricyo cyose”, ndetse ko nta santimetero n’imwe y’ubutaka bwayo igomba kuzasigara mu maboko y’umwanzi.


