Ikipe ya Mukura VS kuri uyu wa Gatanu yakoreye impanuka yoroheje mu karere ka Rubavu, gusa ntihagira umukinnyi n’umwe ugira ikibazo.
Iyi kipe yo mu karere ka Huye yakoze iriya mpanuka ubwo yarimo yinjira mu mujyi wa Gisenyi, ubwo bisi ya sosiyete ya Volcano yari iyitwaye yagongaga indi modoka yari iparitse.
Mukura VS yerekeje mu karere ka Rubavu, aho yitabiriye umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona ugomba kuyihuza na Rutsiro FC.
Ni umukino ugomba kubera kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Gashyantare 2023.


