Umuhanzi Bruce Melodie yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibihe byiza yagiranye n’umuryango we ubwo umugore we yizihizaga umunsi w’amavuko amuha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa V8
Ni umunsi umugore we yizihije kuri uyu wa 4 Gashyantare 2023, ari kumwe n’abana be babiri ndetse n’uyu muhanzi.
Avuga ku by’uyu munsi, Bruce Melodie yagize ati: “Ejo hashize, nizihije umugore w’igitangaza wibye umutima wanjye, kandi yambereye urutare mu byiza no mu bibi. Urabikwiye, mfite ikintu gito cyo gutuma umunsi wawe uba umwihariko. Isabukuru nziza rukundo rwanjye.”
Kuri uyu munsi, Bruce Melodie yahaye umugore we impano y’imodoka [ni yo yise akantu gato] mu rwego rwo kwifatanya na we kuryoherwa kurushaho.



