Tottenham idafite umutoza mukuru yisasiye Manchester City

Tottenham Hotspurs yari yakiriye Manchester City kuri Tottenham Hotspur Stadium mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wasifuwe na Andrew Madley. Wari umukino watojwe na Christian Stellini kuko Antonio Conte yabazwe kubera ikibazo cy’uburwayi bw’agasabo k’indurwe. Ku munota wa 15 nyuma yo kwiba umupira abo hagati ba Man City, Pierre Emile Høejbjerg yazamukanye umupira awuha […]

Rubavu: Baravuga ko REG yabangiririje imitungo, ibima ingurane

Aravuga ko ibiti by'imbuto byatungaga umuryango we byatemwe, ntiyahabwa ingurane

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Muhira, umurenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG, cyabangiririje imitungo mu gihe cyubakaga umuyoboro w’amashanyarazi, kibima ingurane. Bavuga ko abangiririjwe ibirimo imyaka, amashyamba n’ibiti by’imbuto nka avoka. Bamwe muri bo bahawe ingurane, ariko ngo imyaka ine ishize abandi batarayihabwa. Umukecuru uri […]

Indege ya MONUSCO yarashweho, umupilote ahasiga ubuzima

Indege yo mu bwoko bwa kajugujugu ya misiyo y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, MONUSCO, yarashweho n’abantu bataramenyekana, umupilote wayo ahasiga ubuzima, undi musirikare arakomereka. MONUSCO, mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 5 Gashyantare 2023 yasobanuye ko iyi ndege yavaga mu mujyi wa Beni yerekeza i Goma, yarashwe mu masaha ya […]

Ibihangange 10 muri ruhago byavukiye umunsi umwe

cwnbyqfuaae-zcs-3.jpg

None tariki ya 5 Gashyantare 2023 ni bwo ibyamamare bibiri muri ruhago Cristiano Ronaldo na Neymar Junior bishimiraga isabukuru y’amavuko. Kuko umuntu avuka rimwe risa, umunsi w’amavuko ni umwe mu minsi mikuru mu buzima bwa muntu. Umuntu aricara hasi maze agasubiza amaso inyuma, akishimira ibyiza yagezeho, ndetse agakosora aho bitagenze neza, ari na ko ahanga […]

Ibyo abantu benshi bibaza ku twobo tubiri tuba munsi y’umugongo

images_14_-2.jpg

Ibyo Abanyarwanda bita ‘amaso y’ikibuno’ bikunda kugirwa n’ab’igitsina gore. Abenshi barabigira ariko ntibazi igisobanuro cyabyo. Muri make, amaso y’ikibuno ni utwobo tubiri dufata impande zombi duherereye inyuma aho igufwa ry’uruti rw’umugongo rihurira n’iry’urukenyerero. Utu twobo rero ni karemano kuko duterwa no kwirema kw’inyama ndetse n’imitsi minini izihuza kuri icyo gice. Nta myitozo iyo ari yo […]

Polisi yerekanye ukekwaho kwica abantu 4 wari ufite intego yo kwica 40 abifatanya no kwiba

Polisi y’u Rwanda yerekanye uwitwa Hafashimana Usto ukekwaho ibyaha by’ubwicanyi ndengakamere wafashwe amaze kwica abantu bane abaciye imitwe abandi babiri akabakomeretsa, umwe muri bo amukuramo ijisho undi amuca ukuboko . Uyu mugabo w’imyaka 34 witwa uzwi kandi ku izina rya Yussuf avuka mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Ngororero mu Kagali ka Kanseke akekwaho ibyaha […]

Gasabo: Yafatanwe permis mpimbano yakuye i Burundi

Polisi y’u Rwanda yihanangirije abantu bose bazi ko bakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga mpimbano n’abajya kuzigura mu bindi bihugu ko uzabifatirwamo atazihanganirwa . Uyu muburo uje ukurikira ifatwa ry’umugabo w’imyaka 35, wari utwaye ikamyo yo mu bwoko bwa Benz Actros, afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano rwatangiwe mu gihugu cy’u Burundi. Uwafashwe ni uwitwa Shema […]

Bujumbura: Tshisekedi ‘yakanze’ Komanda w’ingabo za EAC

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yakanze komanda w’ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo. Ubwo abakuru b’ibihugu bya EAC bari bavuye mu cyumba cy’inama yabo yabereye mu muhezo, i Bujumbura kuri uyu wa 4 Gashyantare 2023, Tshisekedi yasohotse, ahurira mu cyumba rusange n’abarimo Komanda […]

Nabonye Urupfu; rwaramvugishaga – Umwanditsi wa filimi Hanif Kureishi

hanif-kureishi-cbe-achievement-in-media-arts-culture-3.jpg

Umwanditsi wa filimi watoranyijwe mu bahatanira ibihembo bya Oscar, Hanif Kureishi, yabwiye BBC ko “yabonye urupfu” nyuma yo kuba paralyse nyuma yo kugwa mu Kuboza . Uyu mwanditsi watsindiye ibihembo kubwa filimi My Beautiful Laundrette na The Buddha of Suburbia yaguye ubwo yari mu biruhuko i Roma ku munsi wa Boxing Day. Ibi byamuviriyemo kunanirwa […]

Nyaruguru: Abasore 50 batangiye kubakira mugenzi wabo witegura kurushinga

Bamwe basizaga ikibanza, abandi batunda ibiti byo kubakisha

Abasore bo mu murenge wa Rusenge, mu karere ka Nyaruguru, batangiye igikorwa cyo guha umuganda mugenzi wabo witegura gushinga urugo bamufasha kubona inzu yo kuzazaniramo umugore. Iyo umusore afite ikibanza, yaramaze kurambangiza umugeni, abibwira bagenzi be, bakamufasha kugisiza, bagashaka ibiti byo kubaka cyangwa bakabumba amatafari, hanyuma bakazamura inzu kugeza ku gisenge, bagahoma, bakanasakara. We yishakamo […]

Gen. Pervez Musharraf wahoze ari Perezida wa Pakistan yapfuye ku myaka 79

Uwahoze ari Perezida wa Pakistan, Gen. Pervez Musharraf, wafashe ubutegetsi mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryamennye amaraso menshi mu 1999 agatangira kurwanya ubuhezanguni bwa kisilamu, yapfuye afite imyaka 79 . Gen. Musharraf yari umutegetsi w’umusirikare utavugwaho rumwe wayoboye Pakistan idashaka gufasha mu ntambara ya Amerika muri Afghnistan yo kurwanya abarwanyi b’abatalibani igihugu cye cyari cyarashyigikiye mbere, nubwo […]

Rubavu: Umujura yarashwe mu cyico

Umwe mu bapolisi bakorera mu karere ka Rubavu yarasiye mu mudugudu wa Nyaburanga, akagari ka Nengo mu murenge wa Gisenyi umujura wari wibye telefone. Umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Byiringiro Dany yatangaje ko abajura babiri bamuteze atashye kuri uyu wa 4 Gashyantare mu masaha y’ikigoroba, bamwambura telefone yari afite ya Tecno Spark 8, umwe arayirukankana. […]

Bruce Melodie yahaye umugore we imodoka ya V8

Ibyishimo byari byinshi mu muryango wa Bruce Melodie

Umuhanzi Bruce Melodie yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibihe byiza yagiranye n’umuryango we ubwo umugore we yizihizaga umunsi w’amavuko amuha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa V8 Ni umunsi umugore we yizihije kuri uyu wa 4 Gashyantare 2023, ari kumwe n’abana be babiri ndetse n’uyu muhanzi. Avuga ku by’uyu munsi, Bruce Melodie yagize ati: “Ejo […]

Abanya-Ukraine 1.762 bari barafashwe n’u Burusiya bamaze kurekurwa

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko Abanya-Ukraine 1.762 bari barafashwe n’u Burusiya kuva intambara yatangira barekuwe . Zelenskyy mu butumwa bwa videwo kuri Telegram yavuze ko abandi basirikare 116 bo muri Ukraine barekuwe mu cyiciro gishya cyo guhana imfungwa hagati y’u Burusiya na Ukraine. Avuga ku mishyikirano yari imaze amezi, Zelenskiy yagize […]

Ingabo za USA zarashe igipurizo cyari cyarazibujije amahwemo, birakaza u Bushinwa

Igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika cyifashishije indege y’intambara ya F-22 gihanura igipurizo kinini (balloon) cyari kimaze hafi icyumweru kizenguruka mu kirere cy’igihugu, nyuma y’impungenge z’uko cyari mu gikorwa cy’ubutasi. Iki gipurizo cyinjiye muri USA mu ntangiriro z’iki cyumweru. Ubutegetsi bw’iki gihugu bwemeje ko ari icy’u Bushinwa kandi ko cyari mu butasi. Icyo gihe, […]

Ingabo z’u Burundi zungutse abakomando bashya

Aba bakomando bagaragaje ubumenyi bakuye muri iyi myitozo burimo ubusaba imbaraga z’umubiri

Igisirikare cy’u Burundi, FDNB, cyatangaje ko cyungutse abakomando bashya 230 kuri uyu wa 4 Gashyantare 2023. Aba bakomando bagaragaje ubumenyi bakuye mu myitozo y’amezi atatu, by’umwihariko ubw’ibikorwa byihariye bya gisirikare, banahabwa impamyabushobozi. Umuhango wo gusoza amasomo wabereye mu kigo cya gisirikare cya Gitega kuri uyu wa 4 nk’uko FDNB yabyemeje iti: “Abakomando bashya 230 b’icyiciro […]

EAC iremeza ko nta ruhande rw’Abanyekongo rukwiye guhezwa mu mishyikirano

Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) uremeza ko nta ruhande na rumwe rw’Abanyekongo rukwiye guhezwa mu mishyikirano y’amahoro igamije gukemuraibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo. Uyu muryango wabigaragarije mu myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize EAC ubwo bari bahuriye mu nama yabereye i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa 4 Gashyantare 2023. […]