Tshisekedi yareze u Rwanda kuri Perezida Azzali Asoumani

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yareze u Rwanda kuri mugenzi we Azali Assoumani w’Ibirwa bya Comores arushinja gushoza ‘intambara ya kinyamaswa’ ku gihugu cye.

Tshisekedi ku wa Kane yari i Moroni, mu ruzinduko rwasize agiranye ibiganiro na Perezida Assoumani ubura iminsi mike agasimbura Macky Sall wa Sénégal ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byibanze ku bibazo byugarije umugabane wa Afurika; by’umwihariko icy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo aho Ingabo z’iki gihugu zimaze igihe zirwanira n’inyeshyamba za M23.

Tshisekedi nk’ibisanzwe yabwiye mugenzi we wa Comores ko iriya ntambara yatewe n’u Rwanda; nk’uko yabihamirije itangazamakuru.

Ati: “Ahantu hose nagenze nagiye mvuga ku gihugu cyanjye, ndetse n’iyi ntambara ya kinyamaswa u Rwanda ruri kudushozaho. Nizeye ko mukuru wanjye [Assoumani] ashobora kukigaruramo amahoro.”

Tshisekedi yavuye muri Comores nyuma y’iminsi mike Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na we ahagiriye uruzinduko rw’akazi.

Ni uruzinduko rwasize kiriya gihugu kigizwe n’ibirwa biherereye mu nyanja y’Abahinde gisinyanye n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *