Abapolisi b’u Rwanda bo mu mutwe udasanzwe ushinzwe gutabara aho rukomeye (Special Intervention Force), bategerejwe i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho bagomba kwitabira irushanwa bazahuriramo na bagenzi babo bo hirya no hino ku Isi.
Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda ruzaba rwitabiriye ririya rushanwa rizwi nka UAE Special Weapons and Tactics (SWAT).
Irushanwa ry’uyu mwaka byitezwe ko rizitabirwa n’amakipe 63 yo mu bihugu 33 byo hirya no hino ku Isi, birimo bitandatu bya hano ku mugabane wa Afurika.
Uretse u Rwanda ruzohereza abapolisi kabuhariwe barwo muri ririya rushanwa, ibindi bihugu bya Afurika bizaryoherezamo abapolisi babyo ni Afurika y’Epfo, Kenya, Nigeria, Maroc na Libya.
Abapolisi bazitabira UAE SWAT iteganyijwe kuba hagati y’itariki ya 20 n’iya 24 Gashyantare bazahiganwa mu byiciro bitanu, bizasiga hapimwe ubushobozi bwa buri Polisi mu byerekeye gukoresha intwaro, amayeri ndetse n’ubunyamwuga.
Bimwe muri ibyo byiciro harimo icyo gutabara abafashwe bugwate, kugaba ibitero simusiga ku mwanzi, ndetse no gutabara abapolisi bakomeretse ari na byo bizasiga hamenyekanye amakipe yahize andi.
Shaikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Ikirenga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu akanaba Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Dubai, ni we uzafungura ku mugaragaro ririya rushanwa.
Umuyobozi w’ishami rusange rishinzwe umutekano muri Polisi y’i Dubai, Maj Gen Abdullah Ali Al Ghaithi, aheruka kubwira itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu ko ririya rushanwa riri mu rwego rwo “kungurana ubumenyi” ku makipe ya Polisi azaryitabira.
Yunzemo ko ikipe izahiga izindi izahembwa angana na $70,000; mu gihe muri rusange $170,000 ari yo azaba ahatanirwa.
Mu bindi bihugu bizohereza Polisi zabyo zidasanzwe muri ririya rushanwa harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, BrĂ©sil, Espagne, Hong Kong, Arabie Saoudite, Serbie, Vietnam n’ibindi.
Mu mwaka ushize ubwo UAE SWAT yabaga Afurika yari ihagarariwe n’ibihugu bitatu birimo Afurika y’Epfo yarisoje iri ku mwanya wa 13, Kenya yarisoje ku wa 17 na Nigeria yabaye iya 28 mu bihugu 33 byari byaryitabiriye.


