Zabyaye amahari hagati ya M23 na RED-Tabara y’i Burundi

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa RED-Tabara wo mu gihugu cy’u Burundi, wikomye uwa M23 nyuma y’uko uyu wa kabiri uwushyize ku rutonde rw’imitwe yitwaje intwaro ihohotera Abatutsi b’abanye-Congo M23 yahagurukiye kurwanya.

M23 ngo iheruka ku byigamba mu kiganiro umuvugizi wayo wungirije, Canisius Munyarugerero aheruka kugirana na Radiyo Ijwi rya Amerika.

Umuvugizi w’Igisirikare cya RED-Tabara, Nahimana Patrick, mu itangazo yasohoye yavuze ko Munyarugerero atari bwo bwa mbere yari atangaje ko umutwe avugira uteganya kurwana n’uriya mutwe wundi ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Yavuze ko Munyarugerero mu kiganiro n’Ijwi rya Amerika yashyize RED-Tabara mu gatebo kamwe n’imitwe y’iterabwoba ya ADF na FDLR, mu gihe ku wa 13 Gashyantare ubwo yaganiraga n’umuyoboro wa YouTube witwa MAMA URWA GASABO TV yari yashyize umutwe abereye umuvugizi mu gatebo kamwe na CODECO imaze igihe ivugwa mu bwicanyi mu ntara ya Ituri.

Ku bwa Nahimana, ngo umutwe avugira nta gaciro wigeze uha ibimaze iminsi bitangazwa n’uruhande rwa M23 kuko imitwe yombi nta mirwano yigeze ihuriramo.

Yunzemo ati: “Keretse niba biri muri gahunda za M23 zo mu gihe kizaza, cyangwa ikaba imaze igihe iturwanya rwihishwa ifatanyije n’umutwe wa Twirwaneho byabaye ngombwa ko RED-Tabara yitaho mu mirwano kimwe n’Ingabo z’u Burundi ndetse n’Imbonerakure ziri gufatanya mu mirwano n’uyu mutwe.”

Patrick Nahimana kandi yavuze ko M23 yatangaje ko yifatanyije na Twirwaneho binyuze mu muvugizi wayo, bityo ko nta byinshi yabivugaho usibye guharira abakurukirana ibyo muri RDC kwisobanurira ikihishe inyuma y’ubutumwa bwa M23.

Yibukije ko intego nyamukuru ya RED-Tabara ari ukurwanya ubutegetsi bw’u Burundi buyobowe n’ishyaka CNDD-FDD, mu rwego rwo guharanira ko abatuye kiriya gihugu bagira uburenganzira bungana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *