Abo bivugwa ko ari Abanyarwanda babiri, bafungiwe i Lubumbashi bazira kwiyandikisha mu bazitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba bivugwa ko ari Abanyarwanda barimo uwitwa Joshua Risham w’imyaka 23 y’amavuko na murumuna we w’imyaka 20 witwa Kelly Sharif.
7Sur7.CD ivuga ko ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare ari bwo beretswe Meya w’Umujyi wa Lubumbashi, nyuma yo gufatirwa n’inzego z’umutekano muri uyu mujyi uherereye mu ntara ya Haut-Katanga.
Raporo y’ibiro bishinzwe itumanaho mu buyobozi bw’Umujyi wa Lubumbashi ivuga ko bariya basore bombi ubwo bahatwaga ibibazo bemeye ko bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, gusa bakaba bari baramaze kwiyandikisha mu bazatora.
Iyo raporo ivuga ko “Aba basore babiri bemeye ko [ari Abanyarwanda] nyuma yo kubazwa. Bemeye nta mususu ko ari Abanyarwanda kuri se na nyina. Joshua Risham w’imyaka 23 y’amavuko na Sharif Kelly bombi bakomoka mu muryango umwe.”
Amakuru avuga ko ababyeyi ba bariya basore bombi bamaze imyaka mike batuye i Lubumbashi, mu gihe umwe mu batawe muri yombi yari amaze muri Haut-Katanga amezi atandatu na ho undi akaba yari ahamaze imyaka itandatu.
Kugeza ubu bombi ngo bafunzwe na Polisi yo muri Katanga mu gihe bagikomeje gukorwaho iperereza.


