APR FC yongeye kwisubiza umwanya wa mbere nyuma yo kunyagira Etincelles ibitego 4-2 ndetse Police FC na yo itsinda Musanze FC 4-0.
Wari umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda aho APR FC yari yakiriye Etincelles FC, usifurwa na Nkinzingabo Jean Marie Vianney.
Uyu mukino APR yawukinnye itari ku mwanya wa mbere nyuma y’uko Rayon Sports iyitsindiye i Huye ku mukino wa 19.
APR FC itari ifite abakinnyi bayo ngenderwaho barimo Niyigena Clement, Ruboneka Jean Bosco, Mugunga Yves, Niyomugabo Jean Claude na Byiringiro Lague yatangiye ari yo iyoboye umukino.
APR yaje kubona igitego cya mbere hakiri kare cyane ku munota wa 4 gitsinzwe na Nshuti Innocent.

Nshuti Innocent ni we wafunguye amazamu
Ku munota wa 34, APR FC yongeye kwiba umugono abakinnyi ba Etincelles maze Bizimana Yannick atsinda igitego cya kabiri.

Bizimana Yannick akimara gutinda igitego cya kabiri
Etincelles yari yakangutse guhera ku munota wa 45+2 yaje kubona ‘coup franc’ yaje guterwa neza na Cyiza Hussein, umuzamu Ishimwe Pierre ayoberwa uko bigenze maze Etincelles igabanya umwenda.
Igice cya mbere APR FC iyoboye n’ibitego 2-1.
Igice cya kabiri kigitangira, Etincelles yahise ikora impinduka ikuramo Sumaila Moro icyinjizamo Mudeyi Suleiman.
Umutoza wa APR yahise akora impinduka ku munota wa 60, aho Ishimwe Anicet yinjiye mu kibuga asimbura Bizimana Yannick.
Nyuma yo kumara igihe yotsa igitutu binyuze kuri Cyiza Hussein na Niyonkuru Sadjat, ku munota wa 60 ku mupira wari uvuye mu nguni (corner), abakinnyi babanza kuyihererekanya bateye mu izamu umuzamu Ishimwe Pierre awukuramo nabi usanga Abdoul Muniru maze yishyurira Etincelles.
APR yakomeje gushaka igitego ngo yisubize umwanya wa mbere ndetse biza no kuyihira kuko ku munota wa 65 APR yongeye kwiyunga n’abafana ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert wari ucitse ba myugariro ba Etincelles.
Ishimwe Christian yatsinze igitego cya kane kuri ‘coup franc’ nziza cyane umuzamu wa Etincelles ntiyanyegantega.
Umukino wenda kurangira mu minota itatu y’inyongera, ku mupira mwiza Kwitonda Alain Bacca yari ahawe na Ishimwe Anicet yateye ishoti rikomeye ariko ku bw’amahirwe make rinyura hanze gato ari nako Jano ahita asoza umukino.
Iyi ntsinzi ikomeye ya APR FC yayisubije ku mwanya wa mbere aho irusha Rayon Sports iyikurikiye inota rimwe, mu gihe Etincelles yo yagumye ku mwanya wa 7 n’amanota 33.
Ku rundi ruhande, Police FC yanyagiye Musanze FC ibitego 4-0 , byatsinzwe na Danny Usengimana ku munota wa 13, Mugisha Didier yatsinze bibiri ku munota wa 45+2 n’uwa 63, mbere y’uko Hakizimana Muhadjiri ashyiramo agashinguracumu ku munota wa 80 w’umukino bituma ihita iza ku mwanya wa 6 n’amanota 33.

Police FC imaze imikino itatu yikurikiranya itsinda
Dore uko andi makipe akurikirana n’amanota afite ku munsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda.
1. APR: Amanota 40
2. Rayon Sports: Amanota 39
3. Kiyovu Sports: Amanota 38
4. AS Kigali: 37
5. Gasogi United: 36
6. Police FC: 33
7. Etincelles: 33.
8. MUKURA VS: 25
9. Bugesera FC: 25
10. Gorilla FC: 25
11. Sunrise: 24
12. Musanze FC: 24
13. Rwamagana: 19
14. Rutsiro FC: 18
15. Marines FC: 13
16. ESPOIR FC: 11


