Indwara y’umutima umunsi ku munsi ikomeje guhitana abatari bake mu Isi, kandi hari ibintu abantu benshi bajya bakora byoroheje gusa bikaba bishobora kuwangiza .
Nk’uko Healthline ibitangaza, hari ibintu ukwiye kwitondera byangiza umutima, birimo:
1. Kudasinzira uko bikwiye
Mu gihe uryamye ntubone ibitotsi bihagije bishobora kugira ingaruka zikomeye no ku bindi bice bigize umubiri wawe, n’umutima urimo. Mu busanzwe umuntu aba agomba kuryama amasaha ari hagati y’arindwi n’icyenda (7-9).Â
Kudasinzira neza bishobora gutuma hakorwa imisemburo myinshi cyane kurusha ikenewe cyangwa se ari mike cyane idakwiriye. Ibyo rero byavamo zimwe mu ndwara zikomeye nk’umubyibuho ukabije, umuvuduko w’amaraso n’izindi. Ni byiza rero gukora ku buryo ubona umwanya uhagije wo gusinzira.
2. Guhangayika bikabije
Abantu benshi bagira umuhangayiko ntibabyiteho kugeza igihe batangiye kurwara zimwe mu indwara z’umutima. Umuhangayiko ni kimwe mu bintu bishobora kwangiza imiyoboro y’amaraso. Si ibyo gusa kandi kuko ugira ingaruka no ku bwonko.
3. Kurya amavuta menshi
Amavuta nayo nubwo umubiri wacu uyakenera, iyo abaye menshi cyane bishobora kukuviramo kurwara zimwe mu ndwara z’umutima. By’umwihariko usanga amavuta yatunganirijwe mu ruganda atari meza kuko hari ibyo yongerwamo bitari byiza ku buzima bwacu. Ni byiza rero kurya amavuta make ashoboka.
4. Kugona
Kugona ni ibintu bisanzwe ku buryo abenshi tubyirengagiza ntitubyiteho gusa hari igihe bishobora kuvamo ikibazo gikomeye. Rimwe na rimwe bishobora gutera ikibazo cyo guhagarika guhumeka mu gihe usinziriye. Ibyo bishobora gutera umuvuduko w’amaraso wiyongera cyane ndetse no guhagarara k’umutima. Niba uziko ufite ikibazo cyo kugona cyane, ni byiza kugana abaganga.
Ibindi bintu ukwiye kwitondera kugira ngo wirinde uburwayi bw’umutima harimo: Kwirinda kunywa itabi, Kwirinda kunywa inzoga nyinshi, kugabanya umubyibuho ukabije, gukora imyitozo ngororamubiri mu rugero (ntunanize umubiri) ndetse ukirinda kurya ibigizwe n’amasukari byagutera diyabete.
Ibimenyetso by’indwara y’umutima
Ibimenyetso rusange by’indwara z’umutima bishobora kuba: kubura umwuka, kugira ububabare mu kuboko, ku rutugu, cyangwa mu ijosi, kugira isesemi, kubira ibyuya cyane, gucika intege cyangwa kuzungera, kugira umunaniro uhoraho ndetse no guhumeka nabi.
Umuntu wese wumva afite kimwe muri ibi bimenyetso by’indwara z’umutima agirwa inama yo kujya kwa muganga agasuzumwa.


