Menya bimwe mu biribwa biba byiza kubirya iyo bidatetse

Sangiza iyi nkuru

Mu buzima busanzwe abantu benshi bafata amafunguro babanje kuyateka, gusa ariko hari impuguke mu bijyanye n’imirire zivuga ko hari ibyo kurya bitekwa kandi byagakwiye kuribwa bidatetse ndetse n’ibiribwa bidatetse kandi byakabaye byiza bibanje gutekwa.

Uyu munsi twifuje kubagezaho bimwe mu byo kurya biba byiza kubirya bidatetse, twifashishije ubushakashatsi bwakozwe na Healthline.com ndetse na Ucsfhealth.org.

Ibitunguru na tungurusumu

Mu bitunguru na tungurusumu dusangamo intungamubiri za Allicin zizwiho guhangana na kanseri no kongera ubudahangarwa bw’umubiri. Habamo kandi quercétine ikaba na yo ifasha mu gusohora uburozi mu mubiri. Iyo ubitetse rero uba wangije izi ntungamubiri.

Nubwo benshi tugikaranga ngo gihumuze ibiryo, nunabikora jya usigaza icyo uza kurya kibisi bimaze gushya kuko ni cyo kirimo intungamubiri zikenewe. Tungurusumu na yo wayirya mbisi kandi niba udashaka ya mpumuro yayo wayihekenyana n’ubunyobwa cyangwa se ubuki.

Amashu

Mu mashu dusangamo sulforaphane ikaba izwiho guhangana na kanseri. Iyo uyatetse rero irangirika bityo akamaro kayo mu mubiri ntikabe kakibonetse. Amashu mu moko yayo yose ni byiza kuyarya mabisi, gusa na none ukirinda kuyarya cyane na kenshi kuko abamo Vitamine K nyinshi iramutse irengeje igipimo byagira ingaruka ku maraso.

Imbuto

Bisanzwe bizwi ko imbuto ziribwa ari mbisi. Gusa nubwo bimeze gutyo ushobora gusanga hari abirengagiza ko n’imitobe yakozwe mu mbuto iba itagomba gutekwa kuko nayo iba ifite intungamubiri zimwe n’iz’imbuto zikomokaho.

Impamvu imbuto zidatekwa ni uko zikungahaye kuri Vitamine C iyi ikaba izirana n’umuriro kuko iyo ihuye n’umuriro ihita yangirika.

Pavuro(Poivron)

Nayo ikungahaye kuri vitamin C dore ko unasanga irusha ubwinshi bw’iyi vitamin nyinshi mu mbuto. Twibutseko iyi vitamin igira uruhare runini mu kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri.

Niba kuyirya mbisi utabibasha, wayikatira ku byo kurya bihiye cyangwa bigiye gushya ndetse ushobora no kuyinyuza mu mavuta akanya gato kugira ngo urubisibisi rushiremo.

Ubunyobwa n’utundi tubuto

Ubunyobwa bubonekamo ibinure byiza, poroteyine, vitamin n’imyunyungugu inyuranye. Uretse bwo kandi hari n’utundi tubuto biba byiza kurya utadutetse nka :

.Macadamia: Kuzirya zidatetse biguha manganese, vitamin B1, manyezuyumu(magnezum) bikenerwa n’umubiri n’umubiri.
.Imbuto z’ibihaza : Zikize kuri Zinc izwiho gufasha mu buzima bw’uturemangingofatizo no kongera ubudahangarwa, imikorere y’imyanya myibarukiro.

Si ibi gusa warya bidatetse ariko ni bimwe mu byo wazirikana kujya urya bidatetse kuko niho usanga intungamubiri ziyongereye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *