Perezida Zelensky wa Ukraine yanejejwe no kuvugana bwa mbere na Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ku wa Gatatu yahamagaye kuri terefoni mugenzi we Volodymyr Zelensky wa Ukraine baganira ku bibazo biri mu nyungu z’ibihugu byabo.

Amakuru avuga ko ari bwo bwa mbere abakuru b’ibihugu byombi bari baganiriye ku kuba Ukraine na Uganda byagirana umubano.

Perezida Zelensky mu butumwa yaraye yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter, yatangaje ko yanejejwe no kuganira bwa mbere na mugenzi we wa Uganda.

Ati: “Nishimiye kugirana ikiganiro cya mbere mu mateka cyo mu rwego rw’umubano na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni. Navuze kuri gahunda z’amahoro za Ukraine muri Loni. Twanaganiriye ku kuba twateza imbere umubano w’ibihugu byombi.”

Zelensky yaganiriye na Perezida Museveni nyuma y’umwaka umwe igihugu cye gitangiye intambara n’u Burusiya.

Muri uwo mwaka wose Uganda yakunze kwirinda kugira uruhande igaragaza ko ishyigikiye, ndetse Perezida Museveni ubwe yakunze gushimangira ko igihugu cye ari “incuti na buri wese.”

Muri Werurwe umwaka ushize Uganda iri mu bihugu 17 bya Afurika byifashe, byanga gutora umwanzuro mu matora ya Loni yamaganaga intambara y’u Burusiya muri Ukraine.

Mu mwaka ushize ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov yasuraga Uganda, Museveni yavuze ko nta muntu n’umwe ushobora kumvisha Uganda kuba umwanzi w’u Burusiya.

Ati: “Turashaka kugirana ubucuruzi n’u Burusiya, turashaka kubugirana n’ibihugu byose by’Isi. Ntabwo twemera ibintu bya munyangire, oya! Twakwifuza kugira abanzi bacu bwite, aho kwangana n’abanzi b’abandi.”

Museveni icyo gihe yasaga n’usubiza ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byikomye abarimo Uganda bayishinja kutamagana u Burusiya.

Byari nyuma y’uko umuhungu wa Museveni akanaba umujyanama we, Gen Muhoozi Kainerugaba, yaherukaga gutangaza ko intambara y’u Burusiya muri Ukraine ikwiye, kuko “ntaho itandukaniye n’izo Amerika na OTAN bagiye bashoza mu bihugu bitandukanye.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *