Kera kabaye FARDC yemeye ko M23 yayirukanye mu gace ka Mushaki

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyemeje ko umutwe wa M23 kuri ubu ari wo ugenzura agace ka Mushaki nyuma y’imirwano imaze iminsi igasakiranyirizamo impande zombi.

Mushaki ni agace nyaburanga gakunda gukorerwamo ubukerarugendo, ikaba iherereye hagati ya za Groupement Mufuni-Matanda na Mufuni Karuba, muri Chefferie ya Buhunde ho muri Teritwari ya Masisi.

Aka gace kagizwe n’imisozi by’umwihariko kitegeye umujyi wa Masisi.

Amakuru y’uko kaba karigaruriwe na M23 yatangiye kuvugwa kuva ku wa Gatatu w’iki cyumweru, gusa uruhande rw’Igisirikare cya Congo rwari rwirinze kubyemeza.

Andi makuru avuga ko M23 yigaruriye kariya gace burundu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare, nyuma y’imirwano ikomeye yari imaze amasaha 48 iyisakiranya na FARDC, imitwe yitwaje intwaro bakorana ndetse n’abacancuro.

Urugamba rwo kwigarurira burundu aka gace ngo M23 yarutangije saa kumi n’ebyiri z’igitondo, ubwo abarwanyi bayo bagabaga igitero ku birindiro bya FARDC muri Zone ya Mushaki, mu mudugudu witwa Mushumunu.

Usibye kuba M23 yambuye burundu FARDC, abarwanyi bayo kuri ubu ni na bo bagenzura umuhanda munini uhuza imujyi ya Sake na Masisi, ndetse bakomeje kugaba ibitero bamwe berekeza ahitwa Karuba abandi berekeza Malehe; imisozi yombi yitegeye umujyi wa Sake.

Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Colonel Guillaume-Ndjike Kaiko, yemeje ko M23 igenzura Mushaki; ayishinja kwanga guhagarika imirwano ngo nk’uko yabisabwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC.

Lt Col Ndjike yabwiye Radio Okapi ko Igisirikare cya Congo gikomeje gusubiza ibitero by’uriya mutwe, gusa ntiyagira andi makuru arambuye atanga.

Uretse Mushaki M23 kandi kuva ku wa Kane tariki ya 23 Gashyantare iragenzura uduce twa Kyekire na Kirumbu two muri Groupement ya Bashali Mokoto, mu burengerazuba bw’Umujyi wa Kitchanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *