Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare, yungutse abapolisi bashya barenga 1,600 nyuma yo gusoza imyitozo y’ibanze ibemerera kwinjira muri Polisi.
Umuhango wo gusoza amasomo y’aba bapolisi wabereye mu Ishuri rya Polisi ry’i Gishari, ukaba wayobowe na Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred.
Umuhango wo gusoza icyiciro cya 18 cy’amahugurwa y’Abapolisi bato waranzwe n’imyiyerekano irimo kurasa, guca mu nzira z’inzitane n’imyitozo njyarugamba.
Minisitiri Gasana Alfred, yavuze ko ariya mahugurwa ari inkingi ikomeye mu kubaka ubunyamwuga muri Polisi y’Igihugu.
Ati: “Aya mahugurwa y’ibanze ndetse n’ayandi ahabwa Abapolisi ku nzego zitandukanye ni inkingi ikomeye mu kubaka ubunyamwuga muri Polisi y’u Rwanda. Ndashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwateguye aya mahugurwa bukanayashyira mu bikorwa.”
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’i Gishari, Robert Girinshuti, yavuze ko mu gihe cy’amezi 11 bariya bapolisi bari bamaze ku masomo “bahawe ubumenyi bwo gukumira no kurwanya ibyaha kinyamwuga, bazabukoresha mu mirimo yabo ya buri munsi.”
Mu bapolisi 1,612 basoje amasomo abinjiza muri Polisi y’u Rwanda muri bo 1,093 ni ab’igitsina gabo, na ho 419 ni ab’igitsina gore.
Amafoto

Umupolisi yiyerekana agendera ku mugozi

Abapolisi bakoze imyitereko idasanzwe


Bamwe mu baPolisi basoje imyitozo y’ibanze


Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye isozwa ry’iyi myitozo


