Tshisekedi yasabiye u Rwanda kwamburwa uburenganzira bwose rufite muri CEEAC

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yasabiye u Rwanda kwamburwa uburenganzira bwose rufite mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu karere ka Afurika yo gahati, CEEAC.

Tshisekedi yabisabiye mu nama isanzwe ya 22 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zo muri CEEAC yabereye i Kinshasa muri RDC kuri uyu wa 25 Gashyantare 2023, mu ijambo rye risoza.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabwiye abitabiriye iyi nama ko u Rwanda rwashoje intambara kuri RDC rubinyujije mu mutwe witwaje intwaro wa M23, yibutsa ko rubarizwa muri uyu muryango. Ni ibirego rwo ruhakana kenshi, rukavuga ko bidafite ishingiro.

Ashingiye kuri ibi, Tshisekedi yasabye uyu muryango gufatira u Rwanda ibihano birimo: kurwima ijambo ryo kuvuga, kurwima uburenganzira bwo gutora, kutarwemerera kwitabira ibikorwa by’umuryango no kurwima uburenganzira bwo gutanga umukandida mu gihe cy’amatora.

Muri iyi nama, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta. Yayitabiriye yifashishije ikoranabuhanga kuko yari i Kigali.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *