General Kainerugaba yatangaje ko ateganya gusura ‘intwari’ Putin

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni usanzwe ari n’umujyanama we wihariye mu bikorwa byihariye by’igisirikare, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganya gusura intwari ye, Vladimir Putin uyobora u Burusiya. General Kainerugaba yatangaje ko nyuma y’aho azasura Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, akazajyayo gushaka uko intambara ‘y’ubusazi’ iki gihugu kimazemo umwaka yarangira. Uyu musirikare yagize ati: “Vuba […]

Perezida Kagame aremeza ko Leta ya RDC yarenze umurongo utukura

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) bwarenze umurongo utukura ubwo bwahaga umutwe witwaje intwaro wa FDLR ubushobozi bwo kurasa mu Rwanda mu mwaka ushize. Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro cyibanda ku mutekano wo mu karere u Rwanda ruherereyemo yagiranye n’umunyamakuru Charles Onyango-Obbo wa The East African, wari i […]

APR FC yumviye Lt Gen Mubarakh Muganga, inyagirira Musanze FC iwayo

fp5o0v1wcae4hfb.jpg

APR FC yanyagiye Musanze FC ihamya umwanya wa mbere mu gihe Musanze FC yo imikino ibaye 10 itazi uko intsinzi isa. Musanze FC yari imaze imikino 9 nta ntsinzi yari yakiriye APR FC imeze neza kuri Sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda. APR FC yaje gukina […]

Nigeria: Abatora Perezida bishe umuseseri wari mu buriganya bw’amajwi

Iyi foto (screenshot) yakuwe muri videwo igaragaza abaturage bakubita umuseseri

Abaturage bo muri Nigeria bari bagiye gutora Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 25 Gashyantare 2023 bishe umuseseri wa komisiyo y’igihugu y’amatora wakoraga uburiganya bw’amajwi. Ikinyamakuru Sahara Reporters gisobanura ko aba baturage bakoreye urugomo mu mujyi wa Abuja, nyuma yo gusanga uyu museseri yifungiranye mu cyumba wenyine, atora umukandida uhagarariye ishyaka APC, Bola Tinubu, ku mpapuro […]

Perezida Zelensky aremeza ko Putin azicwa n’umwe mu bamwegereye

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko yemera ko Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin amaherezo azicwa n’umwe mu bantu be ba hafi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Telegraph . Mu gihe u Burusiya bwibasiwe n’ibihano bikaze kubera gutera Ukraine muri Gashyantare umwaka ushize, abatavuga rumwe mu bya politiki na Putin ngo bazashaka kumukuraho, nk’uko Zelensky yabitangarije […]

Tanzania: Perezida Samia Suluhu yagize umuraperi Mwana FA minisitiri wungirije

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagize umuraperi Hamisi Mwinjuma, uzwi nka Mwana FA, Minisitiri wungirije ushinzwe umuco, ubuhanzi na siporo nk’uko tubikesha The Citizen . Mu ivugurura ryatangajwe kuri iki Cyumweru, itariki ya 26 Gashyantare, n’ubuyobozi bushinzwe itumanaho muri perezidansi, Mwana FA yasimbuye kuri uyu mwanya Pauline Gekul wagizwe minisitiri wungirije ushinzwe itegeko nshinga […]

Henok Mulueberhan yegukanye Tour du Rwanda 2023, Perezida Kagame amukomera amashyi

Perezida Kagame hamwe na Minisitiri wa siporo, Munyangaju

Umunya-Eritrea Henok Mulueberhan ukinira ikipe ya Green Project yegukanye Tour du Rwanda 2023 yari imaze icyumweru iba. Ni nyuma yo kwegukana agace ka 8 k’ibilometero 75.3 kavaga kuri Canal Olympia ku i Rebero, kagana i Nyamirambo, Nyakabanda, Kimisagara, Nyamirambo, Gitega, Muhima, Kanogo, Rugunga, Gikondo, gasoreza kuri Canal Olympia. Ni agace karebwe na Perezida wa Repubulika […]

Imyigaragambyo isaba guhagarika guha intwaro Ukraine yahuruje ibihumbi n’ibihumbi mu Budage

Kuri uyu wa Gatandatu,itariki 25 Gashyantare, imyigaragambyo yo kwamagana guha Ukraine intwaro zo kurwana n’u Burusiya yakusanyije abantu 10,000 mu Budage, yanenzwe n’abayobozi bakuru ba guverinoma ndetse abapolisi benshi boherezwa kugira ngo babungabunge umutekano . Iyi myigaragambyo yateguwe n’umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi, yabaye nyuma y’umunsi umwe hibutswe umwaka ushize u Burusiya buteye Ukraine, aho […]

Impanuka y’ubwato bw’abimukira mu Butaliyani yahitanye byibuze 30

Byibuze abantu 30 bapfuye nyuma y’aho ubwato bw’abimukira bwarohamye ku nkombe z’iburasirazuba bw’akarere ka Calabria mu Butaliyani, nk’uko ANSA n’ibindi biro ntaramakuru by’u Butaliyani byabitangaje kuri iki Cyumweru . ANSA yavuze ko imirambo igera kuri 27 yabonetse amazi yayitwaye ku nkombe za Steccato di Cutro, ahantu h’ibiruhuko hafi y’inyanja mu ntara ya Crotone, ndetse n’indi […]

Iran iracyashaka umutwe wa Trump, Pompeo n’abandi mu rwego rwo guhorera Gen. Soleimani

Tehran iracyashaka kwica uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uwari uumunyamabanga wa Leta we, Mike Pompeo, n’abandi bayobozi bagize uruhare mu iyicwa rya Gen. Qassem Soleimani mu 2020, nk’uko byatangajwe kuwa Gatanu na Amirali Hajizadeh, umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere za Iran . Uyu mujenerali wo hejuru yabivuze ubwo yashyiraga […]

Perezida Macron aritegura kujya gusaba u Bushinwa ubufasha bwo kurangiza intambara muri Ukraine

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko azasura u Bushinwa muri Mata mu rwego rwo gushaka ubufasha bwa guverinoma y’u Bushinwa mu guhagarika igitero cy’u Burusiya muri Ukraine . Ibi byatangajwe ku wa Gatandatu nyuma y’uko u Bushinwa busohoye inyandiko y’ingingo 12 busaba ko habaho guhagarika imirwano no “gukemura ibibazo bya politiki” kugira ngo amakimbirane […]

Lt Gen. Muganga yasabye APR FC gukina na Musanze FC nk’idafite undi mukino isigaje

APR FC mu myitozo ya nyuma, yitegura Musanze FC irayakirira kuri Stade Ubworoherane

Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Gen. Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi b’iyi kipe gukina n’aba Musanze FC nk’abadafite undi mukino basigaje inyuma. Lt Gen. Muganga yabivuze nyuma yo gukurikirana imyitozo ya nyuma ya APR FC yabereye muri Stade Ubworoherane, mbere yo gukina na Musanze FC umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere kuri uyu wa 26 […]

Tshisekedi yasabiye u Rwanda kwamburwa uburenganzira bwose rufite muri CEEAC

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi, yasabiye u Rwanda kwamburwa uburenganzira bwose rufite mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu karere ka Afurika yo gahati, CEEAC. Tshisekedi yabisabiye mu nama isanzwe ya 22 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zo muri CEEAC yabereye i Kinshasa muri RDC kuri uyu wa 25 Gashyantare 2023, […]