Ibarura Rusange rya gatanu ku baturage n’imiturire, rigaragaza ko u Rwanda kuri ubu rutuwe n’abaturage barenga miliyoni 13, biyongereyeho miliyoni zikabakaba eshatu mu myaka 10 ishize.
Ni ibyavuye muri ririya barura ryakozwe muri Kanama umwaka ushize biza kumurikwa kuri uyu wa Mbere yariki ya 27 Gashyantare, ubwo haza kuba haba inama y’umushyikirano wa 2023.
Imibare y’ibyavuye mu ibarura rusange yerekana ko umwaka ushize wa 2022 wasize u Rwanda rutuwe n’abaturage babarirwa muri 13,200,000 batuye mu ngo 3,312,743.
Ibi bivuze ko byibura buri rugo rwo mu Rwanda rubarizwamo abantu bane.
Mu barenga miliyoni 13 batuye u Rwanda, 51.5% ni ab’igitsina gore, na ho 48.5 bakaba ab’igitsina gabo.
Ibarura rusange ku baturage n’imiturire ryaherukaga kubaho ni iryo muri 2012. Icyo gihe ryasize rigaragaje ko u Rwanda rutuwe n’abaturage 10,500,000.
Ibi bivuze ko mu myaka icumi abaturage b’u Rwanda biyongereyeho 2,700,000; ibisobanura ko byibura abaturage b’u Rwanda biyongeraga ku mpuzandengo ya 2.3% buri mwaka.
Andi mabarura yabayeho mu Rwanda ni ayabaye mu 1978, 1991 na 2002. Mu 1978 Abanyarwanda bavuye kuri miliyoni 4,8 bagera kuri miliyoni 7,1 mu 1991; ibisobanura ko biyongereye ku kigero cya 3,1%.
Ibarura Rusange ryakozwe mu 2002 ryo ryagaragaje ko Abanyarwanda bari bamaze kuba miliyoni 8,1 mu gihe mu 2012 bari miliyoni 10,5.
Ibarura Rusange ni ryo ryonyine rishobora gutanga imibare nyakuri yerekana umubare w’abaturage kugera ku rwego rwo hasi rw’umudugudu, ubucucike n’ubwiyongere bwabo, ndetse n’imibereho n’ubukungu bwabo muri rusange.
Uretse kumenya umubare w’abaturage n’uko babayeho, harebwa n’aho batuye, inzu batuyemo, ibikorwa remezo n’ibindi byose bireba uburyo umuturage abayeho muri rusange.


