2023: U Rwanda mu bihugu bya mbere by’bihangange muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rwaje ku mwanya wa karindwi mu bihugu bya Afurika bifatwa nk’ibihange kurusha ibindi muri uyu mwaka wa 2023, nk’uko bigaragazwa na raporo ya ‘ 2023 Global Soft Power Index’.

Ni raporo y’ubushakashatsi ikigo Brand Finance cyo mu Bwongereza gikora buri mwaka, bukagaragaza uko ibihugu by’Isi bikurikirana mu buhangange, hagendewe ku ngingo zitandukanye. Brand Finance yatangiye kubukora guhera muri 2020.

Ingingo igenderaho zirimo ubushobozi bw’igihugu mu kugenzura ibindi bihugu no kubireshya bikaba byakiyoboka, cyangwa bikagira ibyo bishobora kucyigiraho ariko bidasabye kubishyiraho igitutu.

Ubwo bushobozi akenshi bugaragarira mu nzego zirimo ubucuruzi, imiyoborere, dipolomasi, umuco, itangazamakuru n’itumanaho, uburezi na siyansi, imiterere y’igihugu ndetse n’indangagaciro zacyo, nk’uko byatangajwe na David Haigh usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Brand Finance.

Mu gukora buriya bushakashatsi Brand Finance yavuganye n’abantu 100,000 bo hirya no hino ku Isi.

Ku wa Kane tariki ya 02 Werurwe ni bwo raporo nshya ya Global Soft Power Index yashyizwe ahagaragara, ubwo i Londres mu Bwongereza haberaga inama ya Global Soft Summit 2023.

Ni raporo yerekana uko ibihugu 121 byo hirya no hino ku Isi birutana mu buhangange.

Raporo ya Global Soft Power Index ya 2023 ishyira u Rwanda ku mwanya wa karindwi mu bihugu by’ibihangange muri Afurika, nyuma ya Misiri ya mbere, Afurika y’Epfo, Maroc, Ibirwa bya Maurice, ibya Seychelles na Tunisie.

U Rwanda rukurikiwe n’ibihugu nka AlgĂ©rie, CĂ´te d’Ivoire, Ghana, Nigeria na Sudani.

Kuri ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Budage, u Buyapani, u Bushinwa, u Bufaransa, Canada, u Busuwisi, u Butaliyani na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ni byo bihugu 10 bya mbere by’ibihangange ku Isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *