Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, yirukanye abaminisitiri muri Guverinoma barimo Angelina Teny wari uw’Ingabo, biteza umwuka mubi mu gihugu.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Perezida Kiir yasohoye iteka ryirikana ku mirimo Minisitiri Teny cyo kimwe na mugenzi we Mahmoud Solomon wari uw’Umutekano w’Imbere mu gihugu.
Nyuma yo kwirukana aba bombi yahise ashyira Minisiteri y’Ingabo mu biganza by’ishyaka rye, mu gihe iy’umutekano yahise ayishyira mu maboko y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Umuvugizi wa Perezida Salva Kiir yabwiye Reuters ko adashobora gutangaza impamvu zatumye yirukana bariya baminisitiri, gusa avuga ko byakozwe mu nzira zisanzwe.
Uyu yunzemo ko kugeza ubu nta cyemezo cyari cyafatwa ku bagomba kubasimbura.
Minisitiri Angelina Teny Perezida Kiir aheruka kwirukana asanzwe ari umugore wa Riek Machar ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo, ndetse akanaba na Visi-Perezida wa mbere w’iki gihugu.
Nyuma y’iyirukanwa ry’umugore we Machar yamaganye iki cyemezo yise icy’ubuhubutsi cyatangajwe “hatabanje kubaho kugisha inama.”
Uyu munyapolitiki binyuze mu ishyaka rye kandi yatangaje ko kwirukana bariya baminisitiri ari “ukwica amasezerano y’amahoro” yashyizweho muri 2018, ubwo we na Perezida Kiir bemeranyaga gusaranganya ubutegetsi.
Amakuru kuri ubu avuga ko nyuma yo kwirukana bariya baminisitiri, Perezida Kiir na Machar bahuye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu rwego rwo gusuzuma kiriya kibazo, gusa nta kiratangazwa ku byaba byaravuye mu muhuro wabo.


