Leta y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Mutarama, yashyikirije Itsinda rihuriweho n’Ingabo zo mu Karere k’Ibiyaga bigari rishinzwe kugenzura imipaka (EJVM) imirambo y’abasirikare babiri ba Congo Ingabo z’u Rwanda zarasiye mu karere ka Rubavu.
Amakuru BWIZA yamenye ni ay’uko iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Gisenyi ari na ho bariya basirikare barasiwe.
Umwe muri bo yarashwe na RDF ku wa 18 Ugushyingo 2022, ubwo yinjiraga mu karere ka Rubavu agatangira kurasa iminara Ingabo z’u Rwanda zihagararamo ziri ku burinzi.
Uyu Congo Kinshasa yari yaranze gutwara umurambo we ivuga ko atari uwayo.
Undi musirikare ni uwarashwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo na we yinjiraga mu Rwanda arasa ku ngabo zarwo, bikaba ngombwa ko zihita zimurasa mu cyico.
Imirambo y’aba bombi yabaga mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.
EJVM yatwaye imirambo ya bariya basirikare nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yari yageze ku mupaka w’u Rwanda na RDC igakora iperereza.
Kugeza ubu kuva umwuka utangiye kuba mubi hagati y’u Rwanda na RDC abasirikare batatu ba FARDC ni bo bamaze kwicirwa mu karere ka Rubavu, nyuma yo kwinjira ku butaka bw’u Rwanda bazanwe n’ibikorwa by’ubushotoranyi.


