Général Marcel Gatsinzi yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Général (Rtd) Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Werurwe 2023 azize uburwayi.

Gen. Gatsinzi yaguye mu bitaro by’i Brussels mu Bubiligi ari na ho yari amaze igihe atuye.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Général Gatsinzi wari ufite imyaka 75 y’amavuko, yabaye Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda hagati ya 2000 na 2010, mbere yo kugirwa Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi ndetse no gucunga ibiza.

Ni inshingano yakoze kugera muri 2013 ari na bwo yasezerewe mu ngabo z’u Rwanda (RDF).

Gatsinzi mu myaka ibarirwa muri 40 yamaze mu gisirikare, azwiho kuba umwe mu basirikare babaye mu gisirikare cyari icya Leta ya Habyarimana (Ex-FAR) mbere yo kwinjira mu ngabo zari iza FPR-Inkotanyi (RPA).

Uyu mujenerali wasezerewe muri RDF afite inyenyeri enye, yavukiye mu mujyi wa Kigali ku itariki ya 09 Mutarama mu 1948.

Ubuzima bwe bwa gisirikare bwatangiye mu 1968 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye mu ishuri rya St André i Nyamirambo.

Nk’umusirikare yize mu Ishuri rya Gisirikare ry’i Kigali (mu 1970), mbere yo gukomereza mu Ishuri ry’intambara ryo mu Bubiligi hagati y’umwaka wa 1974 na 1976.

Gatsinzi yakurikijeho ubuzima mu gisirikare cy’ubutegetsi bwa General Habyarimana mbere y’uko uyu yicwa mu mwaka wa 1994. Icyo gihe yari afite ipeti rya Général de Brigade.

Hagati y’umwaka wa 1990 na 1994 General Gatsinzi yabaye mu mutwe w’indorerezi hagati y’ingabo za Habyarimana n’iz’umutwe wa FPR barwanaga.

Kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi mu Rwanda, General Gatsinzi yagaragaye mu myanya ikomeye y’ubutegetsi haba mu gisirikare ndetse no muri politiki.

Mu mwaka wa 1995 General Gatsinzi yabaye umugaba wungirije w’igisirikare cya leta nshya yari imaze gushingwa mu Rwanda.

Hagati y’umwaka wa 1997 n’2000, General Gatsinzi yashinzwe kuyobora Gendarmerie y’igihugu aho yavuye ajya gushingwa urwego rw’igihugu rw’ubutasi (National Security Service), kugeza mu mwaka wa 2002 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Ingabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *