Uburyo bworoheje bwo kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso bidasabye ko kugana ivuriro

Sangiza iyi nkuru

Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora kwangiza umutima mu gihe runaka. Uburyo bwo kugabanya iyi ndwara, harimo gukora imyitozo ngororamubiri isanzwe, guhindura imirire ndetse n’izindi.

Iyo utagenzuwe, umuvuduko ukabije w’amaraso bishobora gutera ibyago byo kurwara umutima ndetse ukagira n’ikibazo ku bwonko.

Nk’uko Medicalnewstoday.com ibitangaza, dore uburyo bworoheje wakoresha, ukagabanya umuvuduko ukabije w’amaraso bidasabye ko ujya kwa muganga.

1. Gukora imyitozo ngororamubiri

Imyitozo ngororamubiri isanzwe ifasha umutima gukomera no gukora neza mu gutwara amaraso, bigabanya n’umuvuduko w’amaraso.

Byibuze kugenda iminota 30 gusa ku munsi bishobora kugabanya umuvuduko w’amaraso. Wakora imyitozo myinshi bikaba byiza kurushaho.

2. Kugabanya umunyu urya

Usabwa kugabanya cyangwa ukareka gukoresha umunyu mu byo kurya byawe. Utabishoboye wagerageza kugabanya uwo ufata cyane cyane umubisi. Si ibyo gusa kuko n’ibyo kurya bitunganyirizwa mu nganda byongerwamo umunyu, na byo usabwa kubigabanya.

3. Kugabanya inzoga unywa

Kugabanya inzoga niba ufata nyinshi. Igipimo cyemewe ni ibirahure 2 by’inzoga idakaze (itarengeje alukolo 7% ) ku mugabo ku munsi cyangwa ikirahure 1 ku mugore, kandi byibuze ukagira iminsi 2 cyangwa 3 mu cyumweru udasomaho.

4. Kurya ibiryo bikungahaye kuri potasiyumu

Potasiyumu ni imyunyungugu ifasha umubiri kwikuramo umunyu usanzwe uba ufite ubukana no kuringanyiza umuvuduko w’amaraso.

Ibiribwa birimo potasiyumu birimo: imboga zifite ibara ry’icyatsi, inyanya, ibirayi, n’ibijumba, imineke, avoka, amacunga, ibikomoka ku mata, ibishyimbo ndetse n’ibindi.

5. Kwirinda guhangayika (Stress)

Gerageza kubaho ubuzima butagira stress; uruhuke bihagije, wishimire ubuzima, unyurwe nuko ubayeho, ugabanye amahane no guhangayika, muri make ugire umutima utuje.

6. Kureka itabi

Itabi ubwaryo uretse no kuba ritera uburwayi ku bihaha, rinatera imikorere mibi y’umutima.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Uburyo bworoheje bwo kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso bidasabye ko kugana ivuriro
    Mwiriweneza?? Nitwa Odasien Nange nari nararwaye umuvuduko wamaraso ukabije ndetse nibipimo byisukari byarazamutse cyane!! Ubwo ndavuga diabetes ariko naje guhura nababandimwe bakorera mumujyi hariya down town
    Bambwiye ko bashobora kumvura nkakira sinahita mbyiyumvisha gusa naje kujyayo nsa nuri kugerageza kuko narimeze nabi cyane
    Gusa amakuru meza ni uko nyuma yamezi 3 nigice narimaze gukira kd ngereranyije nukuntu narimeze ntanubwo byampenze cyane pe!! Ni ukuri ndi umuhamya wo kubihamya nukuri
    Niyompamvu Nifuje kuba nabasangiza Ayo makuru
    Umuntu wumva afite bimwe mubibazo nkibyo narimfite azahamagare iyi nimero kuko bavuraneza cyane0735454502

  2. Uburyo bworoheje bwo kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso bidasabye ko kugana ivuriro
    Murakoze cyane, mukecuru wanjye yari arwaye umutima, umuvuduko wamaraso we wari hejuru cyane, nari narabuze igisubizo kuko nari narivurije ahantu henshi nyuma yigihe naje Guhura numuganga uvurisha Imiti ituruka muri America ariko ubu yarakize neza cyane, ibyo Bimenyesto byose yarabifite ariko ubu ntanakimwe agaragaza, Numuvuduko uri normal, Nakurangira uwo Muganga niba nawe ukeneye Gufashwa hamagara 0783122103

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *