U Rwanda rwafashe ingamba zo gukumira icyorezo cya Marburg kishe abantu muri Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ahoTanzaniya yemeje bwa mbere ko icyorezo cya Marburg cyinjiye mu gihugu ndetse kuri uyu wa Gatatu ikaba yari imaze guhitana abantu batanu mu munani bayanduye, u Rwanda rwizeye ko iki cyorezo kitazapfa kwinjira mu gihugu kuko aho cyagaragaye mu baturanyi ari kure y’u Rwanda nubwo rwafashe ingamba zo kugikumira .

Iki cyorezo cyamenyekanye nyuma y’ibizamini bya laboratoire byakozwe nyuma y’amakuru y’ubwandu n’impfu mu Karere ka Bukoba gaherereye mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’Intara ya Kagera.

Ku itariki ya 16 Werurwe, iyi ndwara idasanzwe yadutse mu midugudu ibiri ya Bukoba, aho bivugwa ko abantu batanu bapfuye abandi batatu bagasigara bamerewe nabi. Itsinda ry’ubutabazi ry’inzobere mu by’ubuzima n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryoherejwe muri Kagera kugira ngo hakorwe iperereza kuri iki cyorezo.

Izi nzobere zivuga ko ibimenyetso bigaragaza ko iki cyorezo cya Marbug cyaturutse ku kirwa cya Gozba rwagati mu Kiyaga cya Victoria, kizwiho uburobyi n’ubucuruzi. Batanu mu munani bemejwe ko bapfuye, harimo umukozi mu by’ubuzima, mu gihe batatu basigaye barimo kwivuza.

Abantu 161 baba barahuye nabo kandi barakurikiranirwa hafi.

Umuyobozi mukuru w’ubuvuzi muri Tanzaniya, Prof. Tumaini Nagu, yatangaje ko virusi yagumijwe mu gace yagaragayemo kandi itakwirakwiriye. Icyakora, u Rwanda bituranye rurimo gufata ingamba no gukurikirana neza uko ibintu bimeze.

Dr. Edson Rwagasore, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura ubuzima rusange bw’abaturage, kwitegura no gutabara byihutirwa mu Rwanda, yagize ati: “Nubwo abantu bambuka umupaka wa Rusumo, ibyago byo kuzana indwara mu Rwanda ni bike kubera ko akarere katewe (Bukoba) katari hafi.

Twongereye igenzura rikomeye haba mu baturage, ku bigo nderabuzima, ndetse n’aho binjirira, aho hakorerwa igenzura ry’ubushyuhe ku bagenzi bose baza mu gihugu.

Guverinoma kandi yashimangiye ubushobozi bwo gupima virusi zose zitera umuriro no kuva amaraso, harimo na Marburg, mu bice byinshi by’igihugu kugira ngo hatabaho indwara zinjira mu gihugu. ”

Indwara ya virusi ya Marburg, iri mu muryango umwe na virusi itera Ebola, ni indwara ikabije cyane itera umuriro wa hemorhagie, aho ihitana abagera kuri 88% mu bayanduye.

Uburwayi buterwa na virusi ya Marburg butangira butunguranye, hamwe n’umuriro mwinshi, kubabara umutwe cyane n’umunaniro ukabije.

Abarwayi benshi bagaragaza ibimenyetso byo kuva amaraso mu minsi irindwi, kandi nta rukingo cyangwa imiti igabanya ubukana biremezwa kugeza ubu.

Virusi igera ku bantu ivuye ku ducurama kandi ikwirakwira mu bantu binyuze mu kwegerana bakayihererekanya binyuze mu matembabuzi y’umuntu wanduye, aho yakoze cyangwa ibikoresho yakozeho nka covid.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *