Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter bibasiye Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, kubera ubutumwa bwe ku Rwanda mu gihe rwatangiye kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gihe icyumweru cy’icyunamo cyatangiranye n’iminsi 100 yo kwibuka kuri uyu wa 7 Mata 2023, Blinken yatangaje ati: “USA yifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka 29, yibuka Abatutsi bazize jenoside. Twunamira n’abandi bishwe kubera kwitandukanya na Leta ya jenoside. Twiyemeze gukumira jenoside kugira ngo itazasubira.”
Abibasiye Blinken babitewe n’uko atakoresheje inyito yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye, ari yo “jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”, ahubwo agakoresha “jenoside”, ndetse abenshi bagaruye ubutumwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Vincent Biruta, yageneye ibihugu bidakoresha iyi nyito mu mwaka w’2021.
Ubu butumwa bwo ku wa 7 Mata 2021 buragira buti: “Turashimira abafatanyabikorwa n’inshuti zikomeje kutwoherereza ubutumwa bwo kwifatanya natwe mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abagorwa no gukoresha inyito ‘jenoside yakorewe Abatutsi’, ni byiza ko batatwoherereza ubutumwa uyu munsi. Nta kibazo turagira nk’uko bisanzwe.”
Abahaye Blinken ubu butumwa barimo: Kayumba Bertrand wongereyeho ati: “Ntacyo tuzaba nk’uko bisanzwe”, uwitwa Kubwimana Kemmy wagize ati: “Akira ubutumwa”, Godfrey Ngabonziza, Engineer Peter wagize ati: “Igisebo kuri wowe Sir” n’abandi.
Uwitwa Ladislas Ngendahimana yatanze ubutumwa bwihariye agira ati: “Urujijo rwinshi. Uyu munsi twese turibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Nta mpamvu yo kugorwa no gukoresha inyito iboneye. Abishwe bitewe n’umurongo wabo wa politiki bazibukwa tariki ya 13 Mata. Uyu munsi wagenewe by’umwihariko abazize jenoside yakorewe Abatutsi.”
Iradukunda Viviane yabwiye Blinken ko ubutumwa bwe bukomeretsa Abanyarwanda, ati: “Kwifatanya natwe muri ubu buryo birakomeretsa kuruta uko wakabiretse. Nakifuje ko izi tweets wakabaye uzireka uyu munsi. Niba bikugoye gukoresha inyito ikwiye ya JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994, natwe biratugoye kwakira ko mwifatanyije natwe.”
Iyi ngingo si nshya ku banyapolitiki b’Abanyamerika kuko uwari Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda mu 2021, Peter Vrooman na we yigeze kwibasirwa kubera ko mu gihe cy’icyumweru cy’icyunamo, na we atakoresheje inyito ya ‘jenoside yakorewe Abatutsi’.
Kuri Blinken, na tariki ya 11 Kanama 2022 yaribasiwe ubwo atakoreshaga inyito iboneye nyuma yo gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali. Ijambo “urugomo rwa jenoside'” yakoresheje mu butumwa bwe ni ryo ryasembuye Abanyarwanda, baramwamagana.


