Abanyarwanda bibasiye Umunyamabanga wa USA kubera ubutumwa yatanze ku Rwanda

Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter bibasiye Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, kubera ubutumwa bwe ku Rwanda mu gihe rwatangiye kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu gihe icyumweru cy’icyunamo cyatangiranye n’iminsi 100 yo kwibuka kuri uyu wa 7 Mata 2023, Blinken yatangaje ati: “USA yifatanyije n’u Rwanda […]

Musanze: Umunyeshuri yishwe n’igiti yatemaga

Umunyeshuri w’imyaka 15 y’amavuko witwa Ndayizeye Valens wo mu murenge wa Remera w’akarere ka Musanze, yapfuye nyuma y’aho igiti cyo gucana yatemaga kimuguyeho. Ntezimana yari asanzwe ari umunyeshuri mu rwunge rw’amashuri rwa Remera aho yigaga mu mwaka wa gatatu w’icyiciro rusange. Impanuka yatwaye ubuzima bwe yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mata 2023. […]

Ethiopia: Leta irateganya gusenyera mu gisirikare cy’igihugu ingabo zari iz’intara

Kuri uyu wa Kane, itariki 6 Mata 2023, Guverinoma ya Ethiopia yavuze ko ishaka kwinjiza mu gisirikare cy’igihugu cyangwa igipolisi, ingabo zari zisanzwe ari iz’intara, igikorwa gishobora kubonwa nko gushaka kugabanya ubwigenge izo ntara zagiraga . Ethiopia igizwe n’intara 10 zifite ubwigenge ku bintu runaka, uhereye ku kugira ingabo zazo kugeza ku burenganzira bwo gukoresha […]

Kinshasa: Batandatu bakatiwe icya burundu bazira Ambasaderi w’u Butaliyani

Urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa kuri uyu wa 7 Mata 2023 rwakatiye igifungo cya burundu abantu batandatu nyuma yo kubahamya icyaha cyo kwica Luca Attanasio wari Ambasaderi w’u Butaliyani, Vittorio Lacovacci wari umurinzi we na Mustapha Milambo wari umushoferi wa PAM. Tariki ya 22 Gashyantare 2021, imodoka zarimo Ambasaderi Attanasio, Vittorio na Milambo zategewe igico […]

Nta muntu n’umwe uzigera aduhitiramo uko tugomba kubaho_Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yakuriye inzira ku murima abibwira ko bashobora kugena uko Abanyarwanda bagomba kubaho, ashimangira ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yasigiye abatuye imbaraga zidasanzwe zo kwihitiramo uko bagomba kubaho. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mata, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu […]

EAC inaungana na Wanyarwanda katika kuadhimisha Mauaji ya Kimbari dhidi ya Watutsi

ftgg_tjwaacq-mx.jpg

Jumuiya ya Afrika Mashariki (EAC) Ijumaa, Aprili 7, iliungana na Wanyarwanda katika kumbukumbu ya 29 ya Mauaji ya Kimbari ya 1994 dhidi ya Watutsi . Hii ilikuwa wakati wa hafla ya kumbukumbu iliyohudhuriwa na wafanyakazi wa EAC, na wawakilishi wa jumuiya ya kimataifa wenye makazi yao Arusha, Tanzania, na wakazi wa Arusha wakiongozwa na Mkuu […]

Abarinzi ba Biden ntibemerewe kwinjira mu cyumba cy’Inteko ya Ireland

Abasirikare kabuhariwe barinda Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, ntabwo bazemererwa kwinjira mu cyumba cy’Inteko ishinga amategeko ya Ireland mu gihe azaba avugiramo ijambo mu cyumweru gitaha. Ikinyamakuru The Irish Independent kivuga ko aba barinzi ba Biden bari bafite gahunda yo kuzinjira muri iki cyumba mu gihe azaba arimo, ariko kubera ko […]

RDC: MONUSCO yafunze ibindi birindiro byayo

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 6 Mata, MONUSCO yafunze ibirindiro byayo muri Kamango, umurwa mukuru wa sheferi ya Watalinga, nko mu birometero 80 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru. Ni inkambi yari yashinzwe mu myaka icumi ishize mu rwego rwo guhangana n’ibikorwa by’inyeshyamba za ADF muri kiriya gihe, ikaba yafunzwe ihabwa […]

#Kwibuka29: Le chef de l’ONU appelle à  agir pour prĂ©venir de futures atrocitĂ©s

Alors que le monde cĂ©lèbre la JournĂ©e internationale de rĂ©flexion sur le gĂ©nocide de 1994 contre les Tutsi au Rwanda, le SecrĂ©taire gĂ©nĂ©ral des Nations Unies, AntĂ Âłnio Guterres, a appelĂ© la communautĂ© internationale à  rĂ©flĂ©chir sur la tragĂ©die et à  prendre des mesures pour empĂ ÂŞcher que des atrocitĂ©s similaires ne se reproduisent . Dans son […]

Colonel Muheto Stanislas yasezeweho

Umuhango wo gusezera kuri Colonel Muheto wabereye i Bukavu

Kuri uyu wa 7 Mata 2023 habaye umuhango wo gusezera kuri Colonel Muheto Stanislas wigeze kuyobora Rejima y’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo muri Fizi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Col. Muheto yapfiriye mu bitaro bya Kavumu i Bukavu mu rukerera rwa tariki ya 2 Mata 2023, azize uburwayi bivugwa ko bwatunguranye nk’uko amakuru ava […]

Abasirikare benshi ba Centrafrique bari barashimuswe na CPC babohowe

Igisirikare cya Repubulika ya Centrafrique cyabohoye abasirikare bacyo 19 bari barashimuswe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa CPC (Coalition des patriotes pour le changement), nyuma y’imirwano ikomeye iheruka gusakiranya impande zombi. Ku itariki ya 14 Gashyantare ni bwo bariya basirikare bari barafashwe bugwate n’inyeshyamba. Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR) yemeje ibohorwa ryabo yavuze ko babohowe nyuma […]

Tariki nk’iyi: Ingabo za Leta zishe Uwilingiyimana Agatha n’Ababiligi bamurindaga

Tariki ya 7 Mata 1994, umunsi wakurikiye uwarasiweho indege yarimo JuvĂ©nal Habyarimana wayoboraga u Rwanda wabaye mubi cyane, kuko ni bwo jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gukora mu gihugu hose. Dr Bizimana Jean Damascène wabaye Perezida w’iyari komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, ubu akaba ari Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, avuga ko tariki ya 7 Mata […]

Israel yagabye ibitero bikaze muri Liban na Gaza nyuma yo kuraswaho rokete uruhuri

Igisirikare cya Israel cyagabye ibitero by’indege ku birindiro by’umutwe w’abarwanyi b’Abanyapalesitine wa Hamas mu majyepfo ya Liban no mu karere ka Gaza . Igisirikare cyavuze ko ibyo bitero ari igisubizo cy’ibisasu bya roketi 34 byarashwe biva muri Liban byerekeza mu majyaruguru ya Israel, kuri uyu wa Kane ushize, cyavuze ko byarashwe na Hamas. Abarwanyi bo […]

Kindu: Bategereje mu minsi iri imbere abarwanyi ba M23 bazashyira intwaro hasi

Abarwanyi ba M23 “bakomoka muri Congo” bazashyira intwaro hasi bategerejwe i Kindu mu minsi iri imbere nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’umujyi wa Kindu ku wa Gatatu, itariki ya 05 Mata 2023, ubwo yabonanaga n’abaturage, ariko ashimangira ko abarwanyi b’abanyamahanga bo muri uwo mutwe bo bagomba gusubira iwabo . Nk’uko Augustin Mulamba Atibu abitangaza ngo abazasubizwa mu […]

Umukuru wa UN yasabye Isi kuba maso cyane, igakumira jenoside

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, yatangaje ko abantu batagomba kwibagirwa uburyo imvugo z’urwango zishobora kubyara mu buryo bworoshye ibyaha nka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri ubu butumwa yatanze mu gihe u Rwanda rwatangiye kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guterres yagize ati: “Tube maso cyane, twitegure kugira icyo […]

#Kwibuka29: Ibyaranze itariki ya 7 Mata muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 7 Mata 2023, u Rwanda n’Isi yose turibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abantu basaga miliyoni mu minsi 100 mbere yo guhagarikwa n’izari ingabo za RPA/RPF. Hatangiye kandi icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu kizasozwa ku itariki ya 13 Mata, aho insanganyamatsiko ari “Kwibuka Twiyubaka “. […]