Ikipe ya Kiyovu Sports iri mu biganiro n’Umurundi Bimenyimana Bonfils Caleb umaze iminsi ayikoreramo imyitozo.
Uyu rutahizamu wigeze kugirira ibihe byiza muri Rayon Sports kuva muri Gashyantare uyu mwaka nta kipe afite, nyuma yo kurekurwa na Al Ahli Benghazi yo muri Libya.
Usibye Caleb, Abarundi bagenzi be barimo Amisi Cédric, Mbirizi Eric, Kwizera Pierrot na Nizigiyimana Karim Mackenzie na bo bamaze iminsi bakorera imyitozo muri Kiyovu Sports.
Ni Kiyovu amakuru avuga ko imaze kwitorezwamo n’abakinnyi babarirwa muri 200 kuva itangiye imyitozo.


