Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nizeyimana Mugabo Olivier ‘Cafu’, biravugwa ko yeguye ku mirimo ye.
Amakuru y’iyegura rya Cafu wari umaze imyaka hafi ibiri ayobora FERWAFA yatangiye kuvugwa ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu.
Perezida wa FERWAFA mu ibaruwa yandikiye abanyamuryango b’iri shyirahamwe, yavuze ko yahisemo kwegura ku bw’impamvu zimukomereye afite zituma atuzuza inshingano yatorewe.
Byari mbere yo gushimira Komite nyobozi bari bafatanyije kuyobora FERWAFA, abanyamuryango ba FERWAFA, abakunzi b’umupira w’amaguru, abafatanyabikorwa ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu ku bw’icyizere n’imikoranire bagiranye.


