20230424_152020.jpg

Indirimbo zirimo iza Bruce Melodie zakumiriwe i Burundi

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Itumanaho n’Itangazamakuru mu Burundi, cyakumiriye ku butaka bw’iki gihugu indirimbo 31 zirimo n’iz’Umunyarwanda Bruce Melodie.

Umwanzuro uhagarika izi ndirimbo watangajwe na Amb. Vestine Nahimana ukuriye inama y’Igihugu y’itumanaho mu Burundi (NCC), mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mutarama.

Yasabye ibitangazamakuru by’i Burundi kudakina izi ndirimbo kuko zirimo amagambo y’urukozasoni.

Mu ndirimbo zakumiriwe harimo iz’Abanyarwanda nka Mpamagara ya Pizzo John na Davis D, Nyash ya Yvan Muziki na DJ Pius cyo kimwe na Ikinyafu na Akinyuma za Bruce Melodie.

Zirimo kandi Akadaje ya Alvin Smith na Juno Kizigenza, Inzoga n’Ibebi ya Double Jay, Kirikou na Bruce Melodie, My boo ya Afrique n’izindi.

20230424_152020.jpg

20230424_152023.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *