vomiting-during-pregnancy.jpg

Ese kugira Isesemi no kuruka ku mugore utwite bitangira ryari bikarangira ryari?

Sangiza iyi nkuru

Iyo umugore yasabye, usanga hari igihe agira isesemi ya buri kanya ndetse ugasanga hari n’ibiryo ahurwa ku buryo iyo abikubise amaso ahita amokorwa .

Ibi tujya tubibona ku bayeyi benshi aho usanga mu gihe mwegereye ameza usanga hari igihe akojejemo ikiyiko bikaba birangiriye aho.

Ku bakobwa basamye ariko bakabigira ubwiru wenda ari inda zitateganyijwe bashaka ko nta muntu wabimenya , usanga ibyo kurya bibatamaza riwe na rimwe aho usanga iyo bimubayeho ababyeyi babikurikirana kugeza bamutahuye nubwo hari ababihisha bigakunda.

Iyi sesemi rero, ni Icyita rusange ku bagore batwite, aho usanga bitangira mu Cyumweru cya 5 cyangwa icya 6 uhereye igihe yasamiye kugeza ku mezi 3.

vomiting-during-pregnancy.jpg

Impamvu umugore agira isesemi yasamye, aba yagize impinduka misemburo witwa human chorionic gonadotropin (HCG) urekurwa n’ingombyi (Placenta).

Ku mubyeyi utwite rero, mu rwego rwo kwirinda isesemi no kuruka, agomba kwirinda kurya ibiryo bishyushye, ukagabanya kandi ibiribwa birimo amavuta ahubwo akongera ku bikungahaye ku kinyabutabire cya arbohydrate.

Ikinyamakuru www.nhs.uk kivuga ko kugira isesemi ku mugore utwite atari ikibazo kuko ni ikita rusange ndetse nta ngaruka bigira, keretse nko kumva udatekanye cyangwa bikaba byatuma udakora akazi kawe nkuko byakagenze.

Gusa ngo mu gihe umubyeyi yumva agize impinduka zidasanzwe ashobora kujya kwa muganga.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ese kugira Isesemi no kuruka ku mugore utwite bitangira ryari bikarangira ryari?
    Ese iyo umugore ahora aruka Kandi aciragura afite iseseme aribwa no munda ahurwa ibiryo Byose bigenda bite ?? Ese Niki yakora kugirango bishire cg bigabanuke?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *