Impunzi ziba mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 24 Mata 2023 zagiranye ikiganiro n’abadipolomate batandukanye bakorera mu Rwanda, zibagezaho ibibazo bizibangamiye.
Iz’Abanyekongo zo mu bwoko z’Abatutsi zaganirije aba badipolomate ku bibazo byatumye zisanga mu buhungiro mu Rwanda, bikomoka ku mateka y’ubukoloni, by’umwihariko ikatwa ry’imipaka ryakozwe n’Ababiligi.
Umunyekongo yavuze ko ubwo imipaka yakatwaga, ubwoko butatu bw’Abanyarwanda (Abahutu, Abatutsi n’Abatwa) bisanze muri Congo (ubu ni Repubulika ya demukarasi ya Congo), ariko ubu, keretse Abatutsi, ngo abandi bose babayeho neza, uburenganzira bwabo burubahirizwa muri iki gihugu.
Yagize ati: “Twibonye muri Congo turi amoko agera kuri atatu, tujyanwe n’imbibi bakase, twibonayo turi Abatutsi, turi Abahutu, hariyo n’Ababatwa; abo bose bajyanwe n’imbibi z’igihugu, nta muntu wabigizemo uruhare. Ikibazo dufite ni ‘Ko bene wacu twajyanwe bitewe n’imbibi z’igihugu bariyo bakagira umutekano kandi bakitwa Abakongomani, ni kuki twebwe nk’Abatutsi tutagira uburenganzira muri icyo gihugu?’ Bo kandi bakaba bamerewe neza?”
Uyu munyekongo yasobanuye ko ibikorwa byo guhohotera Abatutsi byatangiye kera, atanga urugero rw’uko mu mwaka w’1964 habaye intambara ibahiga. Ati: “Abo Batutsi barishwe muri uwo mwaka, baranyagwa, baratwikirwa, bazira ko ari Abatutsi, kandi abo twajyanye (Abahutu n’Abatwa) bo bari batekanye. Bigaragara ko atari ururimi rw’Ikinyarwanda bahigaga, ahubwo ko ari umuntu witwa Umututsi.”
Yabajije abadipolomate n’imiryango mpuzamahanga icyo bakorera Abanyekongo b’Abatutsi bisange muri RDC nk’abandi Banyekongo barimo abo mu bwoko bw’Abahutu n’Abatwa.
Minisitiri muri Minisiteri y’ubutabazi, Kayisire Marie Solange yasubije izi mpunzi ko ibibazo byazo bizwi, kandi ko guverinoma y’u Rwanda, iya RDC n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), bizakomeza kukiganiraho, hagamijwe kugishakira igisubizo. Ati: “Ibibazo byanyu aba bantu bari hano bose barabizi, ni na yo mpamvu baje no kubasura. Ikindi, guverinoma y’u Rwanda n’iya Congo na UNHCR tuzakomeza ibiganiro. Turizera ko ibisubizo bigomba kuboneka kandi bizaba ari byiza.”



