Akanama gashinzwe ubujurire mu ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kemeje kandidatire ya Gacinya Chance Denis nyuma yo kujurira.
Ku itariki ya 06 Kamena ni bwo Komisiyo ishinzwe amatora muri FERWAFA yasohoye urutonde rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe, batari barimo Gacinya.
Uyu mugabo wahoze ari Perezida wa Rayon Sports yiyamamariza kubanVisi-Perezida wa kabiri wa FERWAFA ushinzwe tekiniki.
Iri shyirahamwe ryari ryamushyize ku rutonde rw’abatujuje ibisabwa; nyuma yo kudatanga icyangombwa cyerekana ko atigeze akatirwa n’inkiko.
Ni mu gihe iki cyangombwa kiri mu byo abakandida basabwaga kugira ngo bemererwe kwiyamamaza.
Gacinya nyuma yo kujurira akanama gashinzwe amarushanwa muri FERWAFA kemeje kandidatire ye; ibisobanura ko ari mu bazahatana mu matora ateganyijwe ku wa 24 Kamena.
Ni nyuma y’uko icyangombwa cyaburaga mu byo yari yatanze yagishyikirije FERWAFA ku wa 08 Kamena, nyuma y’iminsi ibiri FERWAFA itangaje abemerewe kwiyamamaza.


