Umutoza Seninga Innocent n’umwungiriza we birukanywe mu ikipe ya Sunrise nyuma yo kutagaragaza umusaruro bari bitezweho.Ubuyobozi bw’iyi kipe, bwatangaje ko bwirukanye uyu mutoza n’umwungiriza we Tugirimana Gilbert uzwi nka Cannavaro, kuko ntacyo bakoze ngo Sunrise itaza mu myanya ya nyuma.
Amasezerano aba bombi bagiranye na Sunrise harimo ingingo ko aba batoza bagomba kuyizana mu makipe 7 y’ambere muri shampiyona yo mu Rwanda, gusa ngo siko byagenze.
Amakuru y’iyirukanwa ry’aba bagabo, ryamenyekanye mu mpera z’icyumweru dusoje, aho byavuzwe ko Tariki ya 8 Kamena 2023, aribwo Sunrise FC yandikiye amabaruwa aba batoza bombi ibamenyesha igihe cy’integuza yo gusesa amasezerano.
Impamvu ubuyobozi bwatanze ngo ni ukubera kutubahiriza ibiyakubiyemo birimo gufasha iyi kipe gusoza muri arindwi ya mbere muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.
Karangwa Frank Umunyamabanga wa Sunrise FC, yavuze ko bahaye integuza aba batoza nk’uko itegeko ry’umurimo ribivuga.
Seninga yirukanywe nyuma y’uko iyi kipe yatozaga yigeze gutsindwa imikino itatu yikurikiranya ubuyobozi buhitamo kumuhagarika ukwezi kose.Yirukanywe kandi nyuma y’uko yari amaze imyaka ibiri atoza Sunrise aho yayigiyemo nabwo amaze kwirukanwa na Musanze Fc


