Hashize iminsi micye hamenyekanye amakuru ko umukinnyi Imanishimwe Emmanuel Mangwende bigoranye kuba yaboneka mu kipe y’igihugu Amavubi mu mukino uzahuza U Rwanda Mozambique bitewe n’uko ngo ikipe akinira ya FAR Rabat ifite imikino itarakina.
Ibi rero byaraje ishinga umutoza Carlos Ferrer aho atangaza ko uyu mukinnyi ari mu nkingi za mwamba zikenewe.
Mu kuri uyu wa kabiri ubwo Abakinnyi bahamagawe na Ferrer batangiraga imyitozo Mangwende ntiyigeze agaragara bituma itangazamakuru rivugisha uyu mutoza impamvu yatumye uyu mukinnyi ataza ariko asubiza ko atazi ikizaba nyuma na nyuma bitewe n’uko ari amataliki ya FIFA.
Ati”Ntabwo tuzi ikizaba nyuma na nyuma, kuko aya ni amataliki ya FIFA,kandi turamushaka kuko dushaka ko abakinnyi beza baba bahari.Yego afite imikino ikomereye ikipe ye, ariko afite imikino ikomeye mu ikipe y’Igihugu kandi tugomba gukomera ku mahitamo yacu gusa ubundi byose bigenwa n’amahitamo y’umukinnyi.”Gusa avuga ko uko byagenda kose uyu mukinnyi akenewe.
Ku ruhande rw’abagomba gutoranywamo uzaba kapiteni w’ikipe uzasimbura kagere, umutoza Carlos yavuze ko bazava hagati ya Manzi Thierry , Rwatubyaye Abdul na Djihadi Bizimana.
Uyu mukino uzahuza u Rwanda na Mozambique uzakinwa tariki 18 Kamena.Muri iri tsinda L u Rwanda ruherereyemo, rufite amanota abiri mu mikino ine, Mozambique ifite ane, Sénégal inariyoboye ifite amanota 12 ku yandi, mu gihe Bénin ifite ane.


