Impanuro za Messi kuri Mbappé mbere y’uko ava muri PSG

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Argentine Lionel Messi yahaye impanuro Kylian Mbappé, mbere y’uko atandukana na Paris Saint-Germain yerekeza muri Inter Miami.

Muri uku kwezi ni bwo Messi yatandukanye na PSG yari amaze imyaka ibiri akinira, mbere yo kwerekeza muri iriya kipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Messi mbere yo kuva muri iriya kipe y’i Paris, amakuru avuga ko yasize asabye Mbappé kujya muri FC Barcelona; cyangwa indi kipe ifite umushinga ufatika [projet] itari PSG.

Daily Mail yasubiyemo amagambo ye amubwira ati: “Naguhitiramo kujya muri Barà§a, ariko niba wifuza kujya muri Madrid uzajyeyo. Ukwiriye umushinga nyawo utsinda.”

Mbappé kuva muri 2018 amaze gutwarana na PSG ibikombe bitanu bya shampiyona y’Abafaransa na bitatu bya Coupe de France.

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko cyakora aracyagowe no gutwarana n’iriya kipe igikombe cya UEFA Champions league.

Mbappé aheruka gushegesha Isi ubwo yatangazaga ko atazongera amasezerano muri PSG ubwo ayo afitanye na yo azaba arangiye mu mpeshyi ya 2024.

Ibi byatumye uyu rutahizamu w’Umufaransa yongera kuvugwa cyane muri Real Madrid yateye umugongo mu mezi 12 ashize.

Kuri ubu umwuka ntukiri mwiza hagati ya Kylian Mbappé na PSG yifuza kumugurisha muri iyi mpeshyi, mu rwego rwo kwirinda ko mu mwaka utaha yazagendera ubuntu.

Ni mu gihe nyirubwite aheruka gutangaza ko yifuza kuzakina umwaka utaha w’imikino muri PSG.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *